Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.
Hari hashize iminsi havugwa ko imisigiti 8 yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry'umuturage.
Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali ndetse banibaza impamvu Polisi y'Igihugu yafashe icyo cyemezo.
Nyuma y'ibyo Polisi y'igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk'uko biteganywa n'itegeko No 69\2018 ryo kuwa 30\08\2018 mu ngingo yaryo ya 68.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti umunani (8) gusa nk'uko ubuyobozi bw'idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk'uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.
Yagize ati 'Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n'ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n'ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n'ijoro, birahagarikwa.Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu .'
Yakomeje ati 'Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n'ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.'
'Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n'inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n'inzogera y'abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n'igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.'
Ku munsi w'ejo mu itangazo ryasohowe n'Umuryango w' Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b'idini ya Isilamu ko iri gufatanya n'inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko hashobora kuba ibiganiro .
Gusa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.
Yagize ati 'Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa,amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw'amategeko gusa babyumve mu burenganzira bw'abandi baturage badafite aho bahuriye n'ayo masaha.Birareba abayisilamu,abagatorika,abarokore ,buri wese ajya gusenga n'ijoro akavuza inzogera , akavuza ingoma.'
Yakomeje ati 'Ibyo byose bisakuza n'ijoro bikababuza gusinzira, bikababuza uburenganzira bwabo bwo kuruhuka byarahagaritswe n'iryo tegeko kandi rimaze igihe.'
Ku munsi w'ejo Polisi y'Igihugu ibinyujije kuri twitter yibukije abantu bose ko guteza urusaku rubangamiye abantu ari icyaha gihanwa n'amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, aherutse kubwira Radiyo Ijwi ry'Amerika ko mu misigiti myinshi bafite, 8 yo mu mujyi wa Kigali ari yo irebwa n'icyo cyemezo. Uyu muyobozi asobanura ko kugeza ubu bataramenya impamvu hatoranijwe imisigiti 8 mu yindi myinshi iri mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu, icyo gihe yashimangiye ko batangiye ibiganiro n'inzego za Leta.
Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye Abayisiramu batari bake.
Si ubwa mbere ibikorwa nk'ibi byo guhagarika indangururamajwi zifashishwa mu guhamagara Abasiramu ku masaha yo gusenga bibayeho, kuko mu mwaka wa 2018, umurenge wa Nyarugenge wasabye ko izi ndangururamajwi zahagarara, gusa zongera gusubizwaho nyuma y'iminsi ibiri.