Minaloc yakebuye abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera mu kwishyuza abaturage 'Mituweli' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri Minaloc, Ingabire Assumpta ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2022/2023.

Ubusanzwe umwaka wa mituweli utangira tariki 1 Nyakanga, ukarangira ku wa 30 Kamena z'umwaka ukurikiyeho. Ni ukuvuga ko uzatanga mituweli y'umwaka utaha azatangira kuyivurizaho tariki 1 Nyakanga 2022.

Ingabire yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva akamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi n'abayobozi bakagira uruhare mu kubushishikariza abaturage.

Ubusanzwe mu kwishyura mituweli hagenderwa ku byiciro by'ubudehe aho abo mu cya mbere bishyurirwa na leta [3000Frw], abo mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu biyishyurira 3000Frw mu gihe abo mu cyiciro cya kane bishyura 7000Frw.

Ni mu gihe ariko hirya no hino hari abaturage bagiye bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kwishyura mituweli, bigatuma abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera mu kwishyura abo baturage ndetse hari n'aho bagiye bimwa serivisi, bagasabwa kubanza kwishyura.

Ingabire yibukije ko abayobozi badakwiye gukoresha imbaraga z'umurengera mu bukangurambaga.

Ati 'Abayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera, ngira ngo icyo ntabwo kiba gikwiye kuko icyo tubasaba umunsi ku munsi ni uko yegera umuturage akabanza akamumenya, akamureba, ese afite ubushobozi? Niba afite ikibazo cy'ibyiciro, iyo babona ko ubushobozi bwe bumujyana mu cyiciro runaka, arakosoza.'

Yakomeje agira ati 'Icyo dusaba abayobozi, ntabwo twifuza ko bakoresha imbaraga z'umurengera cyangwa gufata abantu mu nzira ukababuza gukora ibikorwa byabo.'

Imibare yatangajwe n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 abatanze ubwisungane mu kwivuza bari 85,9%.

Ni mu gihe kugeza muri uyu mwaka wa 2021/2022, abagejeje tariki 10 Werurwe 2022, bamaze gutanga mituweli ari 85,1%. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bw'abatanga ubwisungane mu kwivuza.

Kwishyura mituweli bikorwa hakoreshejwe telefone, [uburyo bwa Mobile Money], bikorerwa kandi ku Umurenge SACCO, ku bakozi ba Irembo ndetse no ku bakozi ba MobiCash.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage muri Minaloc, Ingabire Assumpta n'Umuyobozi Mukuru wa RSSB , Regis Rugemanshuro, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mu gutangiza ubukangurambaga bw'umwaka wa Mituweli wa 2022/2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yakebuye-abayobozi-bakoresha-imbaraga-z-umurengera-mu-kwishyuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)