Minisitiri Ingabire yagaragaje ko bitumvikana impamvu i Nyagatare hakiri imiryango ikennye n'abana bagwingira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 9 Werurwe 2022, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y'aka Karere yahuje abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Ubwo Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yagaragazaga ishusho y'aka karere, yavuze ko mu myaka itanu ishize hamaze guterwa intanga inka 17.789 mu gihe inka zimaze gukingirwa ari 863.246.

Yagaragaje ko kuri ubu bafite inzuri zirenga 4000, ingano y'umukamo yavuye kuri litiro miliyoni umunani ugera kuri litiro miliyoni 21 zirenga bivuze ko nibura ku munsi haboneka litiro zisaga ibihumbi 70.

Minisitiri Ingabire yabwiye aba bayobozi ko Akarere ka Nyagatare gafite abaturage bakennye bangana na 44%, kakagira 20% bari mu bukene bukabije, ababaza impamvu ituma hanagaragara abana bagwingiye.

Ati 'Kandi ngo tureza, turi ikigega cy'igihugu, dufite amata, dufite inka n'ibindi byinshi birimo n'umukamo wiyongereye. Rero iyo tutabibona mu mibereho y'umuturage cyangwa mu buzima bw'umuturage bwahindutse, bizasigara mu mpapuro no mu ngengo y'imari.'

Yavuze ko Umukuru w'Igihugu yifuza ko abayobozi bahindura ubuzima bw'abaturage bashinzwe ngo niba batabuhinduye bajye basezera batahe. Yasabye abayobozi kwita cyane ku mibereho y'abaturage, kurwanya igwingira ry'abana, ubukene n'ibindi bibazo byugarije umuryango.

Ati 'Niba twaragize umukamo wa miliyoni 21 mu myaka itanu, mwasobanura gute ko dufite abana bangwingiye bangana na 30% muri Nyagatare bari munsi y'imyaka itanu. Ubwo rero bisobanuye ko mu myaka icumi iri imbere tutazaba dufite abayobozi beza kubera ubugwingire.'

Minisitiri Ingabire yahaye umukoro abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu Karere ka Nyagatare wo gukura abaturage mu bukene, bakarwanya igwingira ngo kuko bafite ubutaka bwiza bwera, bakabarinda kwangiza kandi bakabafasha mu kubahindurira imyumvire.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bagifite abana bake bagaragarwaho imirire mibi ariko ngo iyo bagaragaye babashyira mu bigo nderabuzima bakabitaho nibura ngo mu Cyumweru kimwe baba bakize.

Ati 'Nko mu Cyumweru twasoje twari dufite abana 16 gusa, ni ikibazo cyo kutamenya imitegurire y'indyo cyangwa se nta nubwo twahakana ko hatari abaturage bataragira imibereho myiza. Hari n'abo tugenda tubona ariko ntibikwiriye ko tubona abantu nk'abo Nyagatare.'

Abayobozi bo mu Karere ka Nyagatare bijeje ubuyobozi gukoresha imbaraga mu gukura mu bukene abaturage bakarwanya inda ziterwa abangavu, ubukene n'igwingira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yabajije impamvu i Nyagatare hakiri imiryango ikennye n'abana bagwingira kandi ifite umukamo mwinshi
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yijeje ko bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana imibereho myiza y'abaturage
Abayobozi bakuru bo mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa
Inama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyagatare yahuje abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu n'abafatanyabikorwa batandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ingabire-yagaragaje-ko-bitumvikana-impamvu-i-nyagatare-hakiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)