Minisitiri w'Intebe yakebuye abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kiganiro Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'abanyamakuru, yavuze  ku kibazo kijyanye n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bimwe na bimwe akebura  abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe, avuga ko ibyo bakora atari byo.

Muri iki kiganiro kitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma cyibanze ku ishusho rusange y'ubucuruzi mu izahuka ry'ubukungu bw'u Rwanda, abanyamakuru bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko hari abatangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa bimwe na bimwe ryatewe n'intambara iri kubera muri Ukraine.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente

Yagize ati 'Ntabwo ari byo. Ibiciro by'ibintu byazamutse cyane cyane mwumvise isukari, isabune n'amavuta yo guteka ntaho bihuriye n'ikibazo bita intambara iri ahantu aha n'aha ku Isi[…]N'umucuruzi wabyitwaza agatangira kuzamura igiciro cy'inyanya, cy'imyumbati ngo ni intambara iri hanze, ibyo ntabwo ari byo.'

Yakomeje avuga ko ibicuruzwa byazamutse ari 'Ibicuruzwa biva hanze kandi nabyo bishingiye ku mpamvu z'inganda biturukamo

Minisitiri Ngirente yakomeje agaragaza ko izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bikomoka mu Rwanda bitigeze bizamuka, bicye byazamutse ngo byatewe  n'ibihe by'umwero. Muri ibyo harimo akawunga (gakomoka ku bigori) hamwe n'ibirayi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beata Habyarimana aherutse gutangaza ko nk'izamuka ry'isukari ryaturutse ku bikorwa byo gusukura inganda zo mu bihugu bimwe bisanzwe biturukamo isukari yinjira mu Rwanda.

Ku bijyanye n'izamuka ry'igiciro cy'ibikomoka kuri Peteroli cyagiye kizamuka, Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko leta yafashe ingamba zo gushyiramo nkunganire kugira ngo iri zamuka ritagira ingaruka mbi ku muturage.

Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, yavuze ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by'isukari ikoreshwa mu gihugu, ayikuye Malawi, Eswatini na Zambia, ariko ngo haje kubamo ikibazo cy'uko muri iki gihe cy'imvura inganda akorana nazo zitari gukora neza.

Ati 'Muri iki gihe cy'imvura inganda zitunganya isukari zikora amasuku y'imashini ku buryo biri mu byatumye isukari yazanwaga hano isa n'ihungabanye ariko twizera ko mu mpera z'ukwezi kwa Mata cyangwa Gicurasi, ayo masuku azaba yamaze gukorwa.'

Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu gihe hagitegerejwe icyo gihe hari ikiri gukorwa. Yavuze ati 'Twatangiye kwerekeza amaso mu bindi bihugu bishobora kuba biduha isukari kandi idahenze cyane.'

Ku kijyanye n'amavuta yo guteka, Habyarimana yavuze ko amenshi yaturukaga mu Misiri andi akava mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, ndetse mu minsi yashize hakomeje kubaho ikibazo kijyanye n'ingendo zo mu mazi.

Mu gukemura iki kibazo ariko, u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko kuri ubu hari inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amavuta yo guteka angana na 37% y'akenewe.

[email protected]

The post Minisitiri w'Intebe yakebuye abacuruzi buririra ku ntambara 'iri aha naha' bakazamura ibiciro appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/16/minisitiri-wintebe-yakebuye-abacuruzi-buririra-ku-ntambara-iri-aha-naha-bakazamura-ibiciro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)