Iki gikorwa cyabaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ubwo hizihizwa umunsi w'umugore kurwego mpuzamahanga,n'igikorwa cyakozwe murwego rwo kubifuriza umunsi mwiza babagenera indabo zama Rose n'abimwe mubikoresho by'isuku..
Uwimana Marlene wahagarariye aba bakobwa mukugira ubutumwa bagenera aba babyeyi yababwiye ko bishimiye kwifatanyiriza hamwe kwizihiza umunsi wabahariwe.
Mu magambo yavuze yagize ati" Twe twabasuye turi abakobwa 20 bahatanira ikamba eya Miss Rwanda 2022, aha rero harimo na Nyampinga, hanyuma tuzagaruka wenda yarabonetse,Tubifurije umunsi mwiza w'abagore.
Mu babyeyi babyariye kuri ibi bitaro harimo ababyeyi bane babyaye neza n'abandi batanu babyaye babazwe.
Umuyobozi ushinzwe serivise zo kubyaza muri ibi bitaro Immacule Mukandepandanse yashimiye byimazeyo aba bakobwa kugikorwa bakoze no kubazirikana k'umunsi w'umugore.
Yagize ati"Iki gikorwa twakishimiye,kuba mwadutekerejeho,kuba mwatekereje kubabyeyi bacu babyarira hano.Reka mpere kubabyeyi mwabibonye ko bishimye cyane, murabona,aha ni mumbabare ariko ububabare bwatangiye gushira, bafite ibinezaneza barimo baraganira. kuri twebwe n'igikorwa kiza cyadufashije kuko ababyeyi bacu tuba tugomba kubigisha kubijyane n'isuku n'ukuntu bafasha abana.
Yakomeje ashimira ba Nyampinga ko babafashije kwigisha babyeyi ko isuku ari ingenzi kuko biri mubyo abaganga bagombaga kubigisha.
Umwe mubabyeyi bari babyariye muri ibyo bitaro Tuyishimire Nadine nawe yagize ati' Twishimye cyane kandi murakoze, ibintu mwaduhaye biba bikenewe cyane".
Bella Flowers iri mubafatanyabikorwa na Miss Rwanda 2022 nayo yari kumwe naba bakobwa ninayo yabafashije kubona indabo zo guha aba babyeyi.
Brenda nkuusi yavuze ko ari ibyagaciro kugirana ubufatanye na Miss Rwanda ati' Nkuko mubizi indabo zerekana ubwiza, indabo zigaragaza ineza,zerekana urukundo."
Ati" Twifuzaga kubaha indabo kugirango tubereke ko bashimwe,bakunzwe kandi ko bahabwa agaciro muri sosiyete yabo.
Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 babonye umwanya wo guterura abana
Ba Ninyampinga bageneye indabo n'ibikoresho by'isuku ababyeyi bibarutse k'umunsi mpuzamahanga w'umugore mubitaro bya Nyamata