Ku munsi w'ejo tariki ya 2 Werurwe abakobwa 20 bari mu mwiherero bamazemo Iminsi itatu, basuye ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali birimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, basoreza mu Biryogo.
Igikorwa cyo gusura ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, cyatangiriye muri gare ya Nyabugogo aho bagize amahirwe yo gusura icyicaro cy'umuterankunga w'iri rushanwa, Volcano, hanyuma banasura aho abantu bari kwikingiriza muri iyi gare.
Bavuye i Nyabugogo bakomereza urugendo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bahavuye berekeza ku Ngoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Aba bakobwa bagize amahirwe yo gusura aha hantu h'amateka akomeye y'u Rwanda, basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'uko urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu rwagenze.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko gusura aha hantu ari ingenzi ndetse byunguye ubumenyi aba bakobwa kuko bose uko bahataniye ikamba bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Basoreje urugendo rwo gutembera Kigali mu Biryogo ahashyizwe Car Free Zone, bahanywera icyayi bumva uburyohe bwa Capati na mushikaki zaho zikundwa n'abatari bake.
Byitezwe ko aba bakobwa bagomba kumara ibyumweru bibiri mu mwiherero mbere y'uko ibirori byo gutangaza Nyampinga w'u Rwanda biba ku wa 19 Werurwe 2022.