Miss Rwanda: Prof. Nshuti Manasseh yaganirije abari guhatana (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022 kuri La Palice Hotel Nyamata aho aba bakobwa bari gukorera umwiherero w'ibyumweru bitatu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'uruhare rwa Nyampinga mu kuyisigasira.'

Mu gice cy'Isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y'iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yaganirije aba bakobwa ko gushimangira gahunda yo kwihuza n'ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ari kimwe mu by'ingenzi bizitabwaho kugira ngo intego z'icyerekezo cy'u Rwanda 2050 zigerweho.

Yabwiye aba bakobwa ko u Rwanda ruri mu miryago y'ubukungu ine y'ingenzi irimo Isoko Rusange rya Africa (African Continental Free Trade Area), Umuryango w'Ubucuruzi w'Ibihugu by'Iburasirazuba n'Amajyepfo ya Afurika (COMESA), Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS n'uwa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

Muri iyi yose, uwibanzweho cyane ni uwa EAC aho aba bakobwa beretswe uko amasezerano y'ibihugu bigize uyu muryango ameze ndetse n'inyungu u Rwanda rufitemo.

Iki kiganiro cyasojwe aba bakobwa berekwa uruhare rwa Nyampinga mu gusigasira isura y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, babwirwa ko icya mbere ari uguserukira u Rwanda no kuruhesha ishema mu marushanwa mpuzamahanga no guteza imbere umuco n'Indangagaciro Nyarwanda.

Hari kandi kuba abavugizi no kwimamaza ubwiza bw'u Rwanda, guteza imbere ubukangurambaga bwa Made in Rwanda na Visit Rwanda, gukora imishinga itandukanye cyane cyane igaragaza ubudasa bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga .

Aba bakobwa kuri uyu wa Kane banasuye Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL) iherereye, aho basobanuriwe byinshi kuri serivisi zitangirwa muri iki kigo ndetse basabwa kukibera ba ambasaderi.

Umwiherero wa Miss Rwanda uzasozwa ku wa 20 Werurwe 2022, nyuma yaho ku wa 19 hazaba hamenyekanye uwegukanye Ikamba rya Miss Rwanda 2022. Abakobwa bahataniye iri Kamba batangiye umwiherero ku wa 28 Mutarama.

Aba ba nyampinga bandikaga ibyo basobanurirwaga mu kiganiro kugira ngo bidaca mu gutwi bigahinduka mu kundi
Abakobwa bari bafite inyota yo kumenya byinshi muri iki kiganiro
Prof Nshuti Manasseh mu kiganiro n'aba bakobwa
Aba bakobwa birekuye barabaza
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti Isura y u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'uruhare rwa Nyampinga mu kuyisigasira
Prof Nshuti Manasseh yaganirije abari guhatana muri Miss Rwanda 2022
Abakobwa bahawe umwanya barabaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-rwanda-prof-nshuti-manasseh-yaganirije-abari-guhatana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)