#MissRwanda2022: Abahatanye basuye Isange One... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ishami rifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n'ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, iy'Ubuzima n'iy'Ubutabera.

Izi serivisi zose byorohera abagana IOSC kuzisanga ahantu hamwe. Ati 'Ishyirwaho rya Isange ryaje nk'igitekerezo cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa ry'abana.'

Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n'umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati 'Iyi service ntabwo ari iy'abakobwa gusa. Ni iy'abantu bose. Ni iy'abagore, abagabo, abakobwa n'abahungu.'

Muri iki kigo harimo ibyumba bitandukanye nk'icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo gufatiramo ibizamini bya muganga n'ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC kuzuza inshingano zabo neza.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera muri buri kimwe.

Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi b'iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda zari ziriho zijyanye no guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera abana.

Muri izo gahunda hari harimo nk'ubukangurambaga bwa 'Fata Umwana Wese nk'Uwawe' n'izindi zitandukanye zashyizweho bitewe n'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n'umubare uri hejuru w'abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.

Serivisi zitangwa na IOSC zirimo iz'iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura, kwipimisha byemewe n'amategeko n'icumbi ry'agateganyo.

Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu mpera z'umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z'ukwezi gushize kwa 5 mu 2019, cyari kmaze kwakira abahohotewe 19 047.

65% by'abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo. 

Abakobwa 19 bahataniye ikamba basuye ikigo Isange One Stop Center gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina



Isange One Stop Center iherereye ku kacyiru ikaba yarashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame


 

Aba bakobwa basobanuriwe ko kuva iki kigo cyatangira mu 2009, cyakira amanywa n'ijoro abahohotewe abenshi baba biganjemo abagore


 

Ba Nyampinga babwiye ko IOSC ifasha mu kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

Ba Nyampinga banditse mu gitabo cy'abasuye IOSC, bashima imikorere y'iki kigo


 

Buri mwaka iki kigo cyakira abantu benshi bakigana baje kwigira ku mikorere yacyo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115295/missrwanda2022-abahatanye-basuye-isange-one-stop-centre-ifasha-abakorewe-ihohoterwa-rishin-115295.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)