Mozambique: Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'abaturage kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze ushinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byari binogeye amaso byayobowe na Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, aherekejwe n'Umunyamabanga uhoraho w'Akarere ka Mocimboa Da Praia, Saraviva Joao Joaquim, ndetse n'Umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere, Momba Carlos n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze.

Abantu bagera kuri 200 bo mu Ntara ya Cabo Delgado ahanini baturutse mu turere twa Palma, Mueda na Pemba, bitabiriye ibyo birori ndetse barimo abahagarariye Ingabo zishinzwe umutekano muri Mozambique.

Mu ijambo rye, Guverineri wa Cabo Delgado yashimye ibikorwa byakozwe n'Ingabo zihuriweho zirimo iz'u Rwanda, mu kurwanya Al Shabaab muri Cabo Delgado. Yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko yizera adashidikanya ko Palma na Mocimboa Da Praia hari umutekano, kandi ko vuba bidatinze abaturage bari barahunze bose bazagaruka.

Yijeje kandi abitabiriye ibirori ko Guverinoma ya Mozambique ikora ibishoboka byose kugira ngo yihutishe gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo nk'ibitaro n'amashuri. Ni mu gihe kugeza ubu ibindi bikenerwa by'ibanze nk'amazi n'amashanyarazi byamaze kugarurwa mu mujyi.

Abitabiriye ibyo birori basusurukijwe n'amatsinda atandukanye y'umuco wa Mozambique, cyane cyane ayaturutse i Pemba.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mozambique-ingabo-z-u-rwanda-zifatanyije-n-abaturage-kwizihiza-imyaka-63-umujyi-wa-mocimboa-da-praia-umaze-ushinzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)