Mu minota 42 Rose Muhando yagaragaje imbaraga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya saa 21:30, nibwo Rose Muhando wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro abanza kuririmba n'ijwi rye ryiza abantu bose bahise bahaguruka, aho yari agaragiwe n'ababyinnyi be babiri b'abasore, maze aryohereza abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zirimo 'Utamu wa Yesu', 'Ni bebe', zose yaririmbye mu buryo bwa 'Semi Live' maze afata umwanya atanga ubutumwa.

Yagize ati: 'Ejo hazaza hose hakwiye gushingira ku Mana, hadakwiye gushingira ku bantu kuko ibyo bifuza atari ko bidahura n'imigirire y'abantu.' Yongera gushimangira ko yishimira kuba se yaravukiye mu Rwanda.

Rose Muhando yagaragaje imbaraga zikomeye ku rubyiniro, ku isaha ya saa 22:12 nibwo yavuye ku rubyiniro.

RoseRose Muhando yagaragaje umuhate n'ubushobozi bwo hejuru
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115185/mu-minota-42-rose-muhando-yagaragaje-imbaraga-zikomeye-anyura-mbarwa-bitabiriye-115185.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)