Mu mvugo yuzuyemo kwishongora cyane Zlatan Ibrahimovic yavuze igihe azasezerera umupira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zlatan Ibrahimovic yamaganye igitekerezo cyo gusezera ku mupira w'amaguru avuga ko yumva afite ubwoba igihe atekereje kubyo kumanika inkweto.

Uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko akomeje kwitwara neza muri AC Milan nyuma y'igihe kinini amaze akina,cyane ko yatangiriye mu ikipe ya Malmo yo muri Suwede mu 1999.

Nta kimenyetso cyerekana ko yasubiye inyuma gusa amaze gutsinda ibitego umunani mu mikino 18 ya Serie A nubwo yagize ibibazo by'imvune.

Ibrahimovic yanyuze mu makipe yo muri Premier League, Ligue 1, La Liga, Eredivisie, MLS hamwe n'akomeye mu Butaliyani - yegukana ibikombe 30 mu mwuga we.Amaze gutsinda ibitego 510.

Aganira na Goal,yagize ati "Numva mfite ubwoba iyo bigeze ku gusezera umupira w'amaguru.

'Nzakomeza gukina igihe kirekire gishoboka, igihe cyose nzaba ngishobora gutsinda kandi singire ikibazo. Ndashaka kurangiza umwuga wanjye nta kwicuza, bityo ngomba gukoresha igihe cyanjye. '

Ibrahimovic yashimishije abafana kubera ukuntu akoresha imbaraga ze, kwitwara neza bihoraho imbere yizamu n'ikinyabupfura mu kibuga nubwo rimwe na rimwe anyuzamo akihaniza umusagariye.

Nkuko asanzwe abizwiho,Ibrahimovic yasekeje benshi ubwo yavugaga ko nubwo azababara nasoza umupira ariko ngo abafana nibo bazashegeshwa cyane no kumubura kuko 'batazongera kubona undi umeze nkawee. '.

Ati: 'Nzi ko imbaraga mfite ubu zitazahoraho.'Dufite gahunda yo gukanguka, tukajya mu myitozo, tugasubira mu rugo kuruhuka.

'Ibi bimaze imyaka 20-25, ariko umunsi umwe nzabyuka nta gahunda n'imwe mfite, kandi ibyo bizaba ari ibintu bidasanzwe.'

'Ndatekereza ko umubabaro mwinshi uzaba uwanyu [abafana], kuko mutazongera kumbona nkina.Mugomba kunyishimira ubu, kuko mutazongera kubona umukinnyi nkanjye."

Yakomeje avuga ko azasezera mu mupira w'amaguru igihe azaba abona ku isi haje umukinnyi umurusha umupira aho yibona nkaho ntawe umurusha guconga ruhago.

Ati "Ukuri nuko nzakomeza gukina kugeza kugeza mbonye undi mukinnyi ukina neza kundusha.Rero ndacyakina."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mu-mvugo-yuzuyemo-kwishongora-cyane-zlatan-ibrahimovic-yavuze-igihe-azasezerera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)