Muhanga: Abatanze ingemu ku babo bafunze bakoresheje' MoMo Pay' nti yageze kubo yari igenewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafite ababo bagororerwa muri Gereza ya Muhanga,  baravuga ko ingemu batanze bakoresheje uburyo bwa 'MoMo Pay' itageze kubo yari igenewe. basaba ko ababishinzwe bakwita kuri iki kibazo hakamenyekana icyabiteye. Ubuyobozi bw'Amagereza, bwemera ko ingemu zatanzwe ariko bukavuga ko hari ibitarubahirijwe bigatuma abagemuriwe batagerwaho n'ibyo bagenewe. Ibisabwa ngo ingemu igere ku bo yagenewe hari ababibona ukundi.

Aba Babyeyi, Abavandimwe ndetse n'Inshuti, bose bahurira ku kuba mu gihe cya Guma mu rugo, urwego rushinzwe imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda (RCS) rwarabasabye kujya boherereza ababo ingemu bakoresheje ikoranabuhanga nkuko n'abari hanze ya Gereza barikoreshaga bishyura ibyo baguze.

Munyabuhoro Donatien, avuga ko afite murumuna we ugororerwa muri Gereza ya Muhanga. Ko mu gihe cya Guma mu rugo yajyaga yohereza ingemu akoresheje Terefone mu buryo bwa MoMo Pay ariko yatunguwe nuko ubwo yajyaga ku musura vuba aha ubwo bongeraga kwemerera abantu gusura ababo, yamubwiye ko nta kintu yigeze abona bamwoherereza.

Yagize ati' Nagiye gusura mu rumuna wanjye kuri Gereza ya Muhanga, ariko ambwira ko yategereje ingemu agaheba, akibaza niba twarishwe na COVID-19 twese ku buryo habura n'umugemurira. Ariko kubera ko twakoreshaga 'MoMo Pay' ya Gereza, buriya arahari bazayamuha'.

Mukamurenzi Beatrice, avuga ko mu gihe cya Guma mu rugo' twoherezaga ingemu kuri nimero twahawe na Gereza' ariko twamenye ko amafaranga twamwoherereje atigeze amugeraho tukibaza impamvu naho yagiye.

Yagize ati' Mu gihe cya Guma mu Rugo twari twarahawe nimero yo koherezaho amafaranga agahagararira ingemu twagomba kuba twamwishyirira, ariko twamenye ko iyi ngemu itigeze imugeraho, ariko twebwe twabaga twayohereje, ese yaba yaragiye hehe ? yarayobye'?.

Kanganwa Martha, avuga ko bagiye bohereza amafaranga batazi niba uwo bagemuriye akiri muri iyo Gereza cyangwa yarimuwe bityo ntibanamenye ko yabonye ubwo butumwa.

Yagize ati' Turasaba ubuyobozi bwa Gereza ko bwajya bumenyesha abafite ababo bayifungiyemo ko bimuwe kuko hari n'abagiye bohereza amafaranga bakamenya amakuru ko bahavuye. Nitunohereza ingemu y'amafaranga bajye batumenyesha ko yabagezeho baduhe ubutumwa nkuko natwe tuba tububahaye'.

Mu kiganiro twagiranye n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfugwa n'Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, avuga ko mu bihe bya Guma mu rugo koko buri Gereza yagiye ishyiraho uburyo bw'Ikoranabuhanga (MoMo Pay) bwo gufasha abafite ababo bagororerwa muri izi Gereza bakajya babagemurira amafaranga ku mirongo migari bari barashyiriweho.

Yagize ati' Mu bihe bya Guma mu rugo twagerageje gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga (MoMo Pay) bwo gufasha abafite abavandimwe, inshuti kubasha kuboherereza ingemu bakoresheje iyi mirongo migari yatanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19″

Akomeza avuga ko kohereza ingemu y'amafaranga bitari bihagije, ko ahubwo  wanagombaga kohereza ubutumwa bugufi bugaragaza ingano y'amafaranga wohereje n'uwo uyoherereje kugirango agezweho ubutumwa bwe.

Yagize ati' Nubwo hashyizweho iyi mirongo migari y'ikoranabuhanga ntibyari bihagije kuko icyasabwaga uwabaga yohereje amafaranga (ingemu) yagombaga kongera kohereza ubutumwa bugaragaza ingano y'amafaranga yohereje, Telefoni yayohereje n'uwo agenewe urimo kugororerwa muri iyo Gereza, bityo ubwo butumwa bugashingirwaho bugezwa kuwo bugenewe'.

Yongeyeho ko buri uwariwe wese wagemuriye umugororwa cyangwa imfungwa akoresheje imirongo yari yashyizweho mu gihe cya Guma mu rugo akwiye kugaragaza ubwo butumwa yohereje maze Gereza ikamufasha kubugeza k'uwo bwari bugenewe kuko hari amafaranga menshi adafite ba nyirayo kuko hatagaragajwe uwo agenewe. Abafite iki kibazo begere inzego za gereza zibafashe.

Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko kubo bitakunze ngo ingemu igere kubo yohererejwe bazafashwa, hari bamwe muri abo bohereje iyi ngemu bavuga ko bazahura n'ikibazo cy'uko igihe boherezaga ingemu bafashijwe n'abandi kubera ko nta telefoni bwite bari bafite, ndetse ubwo butumwa hakaba n'abatakibufite bitewe n'imapmvu zinyuranye. Aha niho benshi bahera bavuga ko ibi byanabateranyije n'ababo bagororerwa muri Gereza, aho babashinje kuba batarabitayeho kandi mu by'ukuri bo bari bazi ko bakoze ibishoboka byose nkuko Gereza yabibahayemo umurongo.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abatanze-ingemu-ku-babo-bafunze-bakoresheje-momo-pay-nti-yageze-kubo-yari-igenewe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)