Mukeshimana ARATABAZA : Amaze imyaka 2 anyagiranwa n'abana 4 mu nzu yagonzwe n'imodoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukeshimana Vestine, nuwo mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera neza neza muri santere ya Cyanika ku muhanda, avuga ko ubwo bari baryamye mu masaha ya saa sita z'ijoro imodoka yabasanze munzu ikayibasenyeraho igakomeza urugendo bugacya bari mu munzu yasenyutse ubu we n'umuryango we w'abana bane bakaba bari hanze.

Yagize ati 'saa sita z'ijoro nagiye kumva numva inzu irikugwa njyiye kubona mbona imodoka iri hano niyo iyigonze, imvura imereye nabi abana bari kunyagirwa kandi ndi kujya kumva nkumva ibinombe byaguye.'

Vestene mugahinda avuga ko aterwa nuko arara anyagirwana n'abana bane nyamara hari n'abantu babonye imodoka yamusenyeyeho inzu bakayifata ibirango bakanamufasha kuyigeraho ariko kugeza ubu akaba ntacyo arabona nyamara bakaba baramwimuriye ahandi ariko ntibahishyure bikamuviramo no kwirukanwa muri iyo nzu yari yatujwemo niho ahera asaba ko yafashwa akugamishwa iyi mvura we n'abana be.

Yagize ati 'baragiye ngo bagiye kunkodeshereza bamajije kunkodeshereza ntibatanga amafaranga naho njye sinabimenya.'

Abaturanyi b'uyu mubyeyi banemeza ko bazi akarengane ke kuva mu mizi nabo bagasaba leta ko yafasha aba bana kubera ko bahangayikishijwe n'imibereho yabo.

Mme Uwanyirigira M Chantal umuyobozi w'akarere ka Burera avuga ko ubusanzwe iyo umuturage ahuye n'ikibazi cyo kugongerwa inzu inzego z'ibanze zikurikirana uwabikoze gusa nabo nk'ubuyobozi ngo bakaba bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uyu muryango ufashwe.

Iyo bigenze gutyo umuturage navuga ngo aba yahohotewe cyangwa se yangiririjwe umutungo agana inzego z'ibanze zikabasha gukurikirana zikamenya uwaba yakoze icyaha akabikurikiranwa kugirango anamufashe niba ari n'inzu yagonzwe koko kugirango ibashe gusanwa, turaza gukurikirana turebe niba ntabwumvikane bwahabaye ariko naho bwaba bwaranahabaye umuturage ntabashe kubona igisubizo kirambye nabyo inzego zibanze twakongera tukabikurikirana.

Uyu muryango umaze igihe k'imyaka ibiri munzu yasenyutse kubururyo n'uri mu muhanda aba areba aho baryamye, kurubu abaturanyi bawo bavuga ko uretse n'imibereho mibi y'abana bane bato bawurimo , n'abari bageze igihe cyo kwiga ntawagiyeyo kubera ubuzima busa n'ubushaririye babamo bagasaba bakomeje izego bireba ko zabafasha n'igice gisigaye kitarabagwaho.

Ivomo:IsangoStar



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukeshimana-ARATABAZA-Amaze-imyaka-2-anyagiranwa-n-abana-4-mu-nzu-yagonzwe-n-imodoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)