Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kwegurira burundu uruganda rw'icyayi rwa Murindi abahinzi, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022.
Uru ruganda rwa Murindi ruherereye mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi rubaye uruganda rwa mbere rw'icyayi rufitwe n'abahinzi 100%.
Abahinzi b'icyayi 5000 bo mu makoperative ya COOPTHE Murindi na COOTHEVM bari bafite imigabane ingana na 45% by'uruganda n'aho umushoramari SIR IAN WOOD akaba yari afite imigabane ingana na 55% Ari nayo yeguriwe abahinzi.
Uruganda rw'icyayi rwa Murindi rutunganya icyayi cyina n'ibiro Miliyoni 4,rukaba rwinjiza Miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uruganda rw'icyayi rwa Murindi nirwo rucuruza icyayi cyinshi mu Rwanda kuko rucuruza 10% by'icyayi cyose gicuruzwa n'u Rwanda.
Amafoto: Igihe.com
The post Mulindi: Min Ngirente yashyikirije abahinzi uruganda rw'Icyayi appeared first on FLASH RADIO&TV.