Musanze: Abakobwa 42 babyariye iwabo biyemeje kwiteza imbere nyuma yo guhabwa imashini - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imashini bashyikirijwe nyuma yo kumara umwaka bahabwa amasomo ajyanye no kuzikoresha, mu kigo cya Muhisimbi Voice of Conservation cyiyemeje kubitaho n'abana babo, kugira ngo babavane mu bwigunge n'agahinda batewe no kuba ababyeyi imburagihe.

Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko izi mashini bahawe bazifashe nk'umurage ugomba kubatunga bo n'abana babo.

Mukeshimana Jaqueline wabyaye afite imyaka 16 yagize ati" Nabyaye ndi muto n'umukecuru twabanaga arapfa nsigara nirera, mbihirwa n'ubuzima kugeza ubwo nabonye ko ntacyo mariye isi. Uyu ni umurage wacu, ni isuka n'umurima bizadutunga twe n'abana bacu tukiteza imbere.'

Dusabimana Immaculée na we avuga ko guhabwa izi mashini bizabahindurira ubuzima n'amazina babitaga abapfobya akabavaho bakaba ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati 'Twize imashini turazizi neza ku buryo ntawatinya kudoda umwenda uwo ariwo wose. Imashini turazibonye, ubumenyi burahari, igisigaye ni uguseruka ku isoko ry'umurimo tukagaragaza ko dushoboye turi ab'umumaro tukitwa ba rwiyemezamirimo aho kuba indaya nk'uko badusebya.'

Umuyobozi wa Muhisimbi Voice of Conservation, Harelimana Emmanuel, yavuze ko bahisemo gufasha abo bana kugira ngo babakure mu bukene n'agahinda bari bafite nyuma yo guhura n'ibibazo byo kubyara imburagihe.

Yagize ati 'Aba bana usanga bahura n'ibibazo bikomeye mu buzima byaduteye kubona ko hari icyo dukwiye gukora. Twabafashije kwiga kudoda none tubaboneye n'imashini bazakoresha, kugira ubumenyi ni kimwe ariko kugira icyo ubukoresha nicyo cy'ingenzi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kamanzi Axelle yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha mu guharanira ko abana batewe inda imburagihe babaho neza.

Ati 'Abatewe inda turabasaba kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagakomera kuko ubuzima burakomeza. Abashobora kwiga bagasubira mu mashuri bakiga bakazibeshaho neza n'abana babo, abo bidakunze bakiga imyuga kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi mu iterambere n'imibereho myiza yabo."

Kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Mutarama 2022, muri Musanze hamaze kubarurwa abana bagera ku 104 batewe inda batarageza ku myaka 18.

Byitezwe ko ibikoresho aba bakobwa bahawe bizabafasha kwiteza imbere
Abahawe izi mashini bazifata nk'igishoro cy'ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abakobwa-42-babyariye-iwabo-biyemeje-kwiteza-imbere-nyuma-yo-guhabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)