Musanze : Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Gatovu bamaze imyaka itatu bahanganye n'ingaruka z'amashanyarazi y'imirasire bahawe yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Gatovu bavuga ko nyuma yo gutuzwa aha bari bahawe umuriro ukomoka k'umirasire y'izuba ariko bayakoresha imyaka ibiri gusa abeshi agahita apfa. Ubu basigaye bakoresha ibishishimuzo na buji.

Umwe mubahatuye waganiriye n'Isango Star, yagize ati' Hari ibyapfuye, turi mu icuraburindi. Niba umuntu afite ka telefoni niko akoresha cyangwa utayifite akaba yagura buji , cyangwa utayibona agakoresha igishishimuzo kugira ngo abone naho ajya kuryama. Imirasire baduhaye zirimo batterie ariko ntizaka, zarapfuye.'

Indi ati' Nk'ubu umurasire wapfuye usanga twabuze uko ducana tukarara mu mwijima. Ubwo ni ukugenda nkagura agatoroshi ka 200F ngatorosha nko mu gihe turi kurya.'

Aba baturage bavuga ko kugeza ubu bakomeje guhangana n'ingaruka zo kutagira umuriro mu mududu w'icyitegererezo. Basaba inzego bireba kubafasha bakongera gucana kuko na bimwe bikoresho byari biyagize byatangiye kwangiraka nyuma y'imyaka irenga itatu apfuye.

Umwe yavuze ko bagerageje kubisaba kera ariko ntibikorwe kandi ntibanahakanirwa, ati 'ibyo twanabisabye kera ariko ntabwo byumvikana. Ariko noneho mwadukorera ubuvugizi kuburyo twabona amashyanyarazi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze,Ramuli Janvier avuga ko kuba akarere ka Musanze kari mu twatoranyijwe muri gahunda yo gufashwa mu gukwirakwiza umuriro w'amashayarazi mu buryo bwihuse, nyuma y'umujyi wa Kigari, aba baturage bari mubazaherwaho.

Yagize ati ' Hari gahunda, nyuma y'umujyi wa Kigali, akarere ka Musanze kari mutwatoranyijwe kugira ngo hakwirakwize amashyanyarazi mu buryo bwihuse. Icyo nicyo gisubizo cyihuse, mbere na mbere ukazahera kuri uriya mukandara w'ibirunga. Nuriya mudugudu tuzawugezaho amashyanyarazi mur'iyo gahunda.'

Ni kenshi mu midugudu nk'iyi y'icyitegererezo mugihe cy'imurika bikorwa hari abasezeranywa ibitarakorwa ko bizakorwa nyuma ariko bigasa n'ibirangiranye n'uwo mwanya. Aho babihabwa byose usanga hari ibitaramba kubera ko nabo ubwabo bagira uruhare mu kubyangiza.

Nko muri uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Gitovu watujwemo abakuwe impande n'impande, haba mu gihugu ndetse hanze yacyo ariko nyuma yo guhabwa iyi mirasire yahise ipfa kandi bari bemerewe ko bagiye kubaha n'ama teviziyo ariko nayo ntibayabona.

Ivomo:IsangoStar



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abatujwe-mu-mudugudu-w-icyitegererezo-wa-Gatovu-bamaze-imyaka-itatu-bahanganye-n-ingaruka-z-amashanyarazi-y-imirasire-bahawe-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)