Musanze: Batunguwe n'umwanda basanze mu rugo rw'umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abageze muri uru rugo batunguwe no gusanga abantu baba mu nzu irimo umwanda ukabije
Abageze muri uru rugo batunguwe no gusanga abantu baba mu nzu irimo umwanda ukabije

Bakigera ku marembo y'uru rugo, batunguwe no gusanga ibyatsi byararengeye imbuga n'umuharuro uturuka ku marembo yarwo ugana mu gikari, ndetse n'uruzitiro ruzengurutse uru rugo rwararengewe n'ibyatsi n'ibihuru. Abitabiriye iki gikorwa barushijeho kumirwa ubwo bageraga mu gikari cy'urwo rugo, binjiye mu nzu bahasanga umwanda ukabije harimo n'ibirundo by'ifumbire y'imborera, ku buryo uwahagera adafite amakuru, yakeka ko nta bantu bahatuye.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, yahereye kuri ibi, anenga abaturage birengagiza kwita ku isuku, yaba iyo ku mubiri, imyambaro, mu ngo n'ahandi.

Yagize ati: 'Biragaragara ko imyumvire y'isuku muri uru rugo iri hasi cyane. Ibyo twahaboneye, bihabanye n'isuku twakagombye kuba tugezeho uyu munsi. Biranashoboka cyane ko hari n'izindi ngo ziri hirya no hino zikimeze gutya. Birasaba kubegera by'umwihariko tukabigisha kugira ngo bahindure imyumvire, isuku bayigire umuco, batere intambwe yo kumva ko bidasaba izindi mbaraga cyangwa ibya mirenge'.

Mu kugerageza gukiza uru rugo umwanda ukabije, abitabiriye iki gikorwa bafatanyije gutema ibihuru byari byaraharengeye, baraharura bakubura imbuga, ndetse banasohora ibyo birundo by'imyanda basanze mu nzu.

Abaturage barimo uwitwa Gasore Jean Pierre, yagize ati: 'Twatunguwe n'uyu mwanda uri kuri uru rwego muri uru rugo. Ngaho nawe ndorera amasaha hafi abiri tuhamaze turi nk'abantu 40, tuyitiyura mu nzu babamo, dutema ibihuru byaburaga gato ngo bibasange aho barara, ibi bintu birababaje. Kubona bigeze n'ubwo abaturuka ahandi baza gukorera isuku umuntu mukuru ufite ubwenge? Biragayitse, biranatubabaje rwose. Iyo myitwarire y'ubunebwe ntaho yatugeza; biradusebya nk'abaturage!'.

Ubu bukangurambaga, bwatangijwe ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe 2022 buzamara icyumweru. Buzaba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kubereka ingero z'ibishoboka, bashingiraho bakarushaho kunoza isuku, yaba iy'umubiri, imyambaro, amafunguro n'isuku yo mu ngo.

Uretse isuku yo mu ngo, abayobozi n'abaturage, banafatanyije guharura ibyatsi ku nkengero z'imihanda itandukanye, batinda amabuye mu binogo byabangamiraga ubuhahirane, gutema ibihuru n'ibindi.

Bamwe mu baturage nyuma yo kwikebuka bagasanga batanozaga isuku uko bikwiye, biyemeje kwisubiraho. Nyiransengimana Bernadette, agira ati: 'Ndi mu bantu batewe isoni no kuba uyu muhanda twawunyuragamo buri munsi, ukikijwe n'ibihuru bingana gutya, tukabibona ariko ntitugire icyo tubikoraho ngo tubikureho, kugeza ubwo abayobozi ari bo baje kubikuraho baturutse mu mujyi! Biteye isoni rwose, n'ubu tuvugana ndi guhuza amaso na bo, nkumva mbuze iyo nkwirwa. Twe nk'abaturage tugiye kwisubiraho isuku tuyigire iyacu'.

Sibomana Gervais, agira ati: 'Umuganda ngarukakwezi wabaga wageze, akaba aribwo tumera nk'abakangukiye isuku, indi minsi yose tukiyicarira. Ubu rero kuba twifatanyije n'ubuyobozi bukanatwibutsa ko isuku ari iya buri munsi, rwose tugiye kwisubiraho, twivugurure, nimunagaruka muzasanga ikibazo cy'umwanda cyarabaye amateka hano iwacu'.

Abaturage biyemeje ko isuku bagiye kuyigira iyabo, badategereje abaza kuyibigisha cyangwa kuyibakorera. Nyirandegeya Domitiliya agira ati: 'Umwanda nta gaciro uduhesheje na mba. Ubu dufashe ingamba z'uko buri uko bucyeye, mbere yo kujya mu mirimo, tuzajya tubanza gukora isuku y'urugo rwose nta na kimwe dusize, abaturanyi tuzajya tubona babyirengagiza, tuzajya tubatangira amakuru abayobozi baze babibahanire kuko biradusebeje'.

Muri iki cyumweru cyahariwe isuku n'isukura, abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru, bazarushaho gukangurirwa kwita ku isuku, mu rwego rwo gukumira ingaruka zituruka ku kutayitaho.

By'umwihariko Akarere ka Musanze nk'akarere k'ubukerarugendo Guverineri Nyirarugero, yemeza ko hazibandwaho by'umwihariko. Agira ati: 'Duteganya gushyira imbaraga mu kwegera abaturage, aho nibura nk'umuns umwe mu cyumweru, tuzajya duhurira hamwe, dufatanye gukora isuku, tubonereho no kwereka abaturage inyungu iri mu kuba isuku igomba kugirwa umuco. Mu karere ka Musanze by'umwihariko turanashingira ku kuba ari akarere k'ubukerarugero; bivuze ko n'imyifatire y'abaturage aho bari hose, ikwiye kugaragarira mu isura nziza iheshaishema ubukerarugendo bukorerwa muri aka Karere'.

Mu nsanganyamatsiko y'iki cyumweru igira iti: 'Bigomba guhinduka, isuku kuri bose mu buryo burambye', Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage b'Intara y'Amajyaruguru, gufatanyiriza hamwe guhindura imyumvire y'abagikerensa isuku.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-batunguwe-n-umwanda-basanze-mu-rugo-rw-umuturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)