Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru agira ati: "Ni abana babiri b'abahungu bari mu kigero cy'imyaka 16. Bari kumwe bari mu mbuga y'urwo rugo, ari na ho iyo modoka yabasanze irabagonga bahita bapfa. Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, irasuzuma; igira ngo ishakishe icyateye iyo mpanuka, biba ngombwa ko dupima n'umushoferi, ibipimo bigaragaza ko yasomye ku bisindisha. Bikekwa ko n'ibisindisha yanyweye byaba biri no mu mpamvu zaba zateye impanuka".
Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu babiri, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.
Polisi iburira abatwara ibinyabiziga bafite uburangare, cyangwa banyoye ibisindisha, kuko bateza ingaruka zitandukanye, harimo n'impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bikanangiza byinshi.
SP Ndayisenga agira ati: "Polisi iburira abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bigira uruhare rukomeye mu guteza impanuka zigoye kwirindwa. Turongera kwihanangiriza kandi twibutsa abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y'umuhanda, bakirinda uburangare mu gihe batwaye. Turabamenyesha ko mu gihe babirenzeho, hari ibihano biteganywa n'amategeko, harimo no kuba umushoferi ashobora kwamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe bigaragaye ko yagiriwe inama kenshi akabirengaho. Ibi abantu bakwiye kubimenya, bakabyirinda".
Akomeza kwibutsa abantu ko impanuka ziteza ibihombo, yaba kuri ba nyiri ibinyabiziga n'ibyo biba byangije iyo bikoze impanuka.
Imirambo ya ba nyakwigendera, yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mu gihe umushoferi we yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo iperereza rikomeze.