Musanze: Umunyonzi n'uwo yari atwaye baguye mu mpanuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hafi y'ikiraro cya Mukungwa winjira mu Mu Mujyi wa Musanze.

Iyi mpanuka yabaye ubwo umunyonzi witwa Uwamahoro Marcel w'imyaka 37 wavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza kuri Mukungwa ahetse Mukeshimana Fortune w'myaka 43 bagonze imodoka nto bagahita bapfa.

Ubwo bayigongaga bayiturutse inyuma, bahise bagwa mu muhanda mu kindi cyerekezo maze indi modoka ihita ibakandagira.

Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru anihanganisha imiryango y'ababuze ababo, aboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry'umuhanda kuko iyo atubahirijwe biteza impanuka zitwara ubuzima bw'abantu.

Yagize ati"Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo kuko iyo yirengangijwe biteza impanuka. Tuributsa abatwara amagare (abanyonzi) kwirinda umuvuduko no kugenda neza mu gisate cy'umuhande barimo bashyiramo intera ihagije, birinda gufata inyuma ku modoka igenda ndetse n'abatwaye ibinyabiziga basabwa korohera abatwara amagare ntibabagendere nabi kuko na byo ari bimwe mu biteza impanuka."

Nyuma y'uko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikurikiranyeiby'iyi mpanuka abashoferi ndetse n'ibinyabiziga bari batwaye bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo hakomeze iperereza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umunyonzi-n-uwo-yari-atwaye-baguye-mu-mpanuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)