Musanze:Batandatu barimo Umwarimu bari mu mazi abira,Inzoga z'imodoka yakoze impanuka zibakozeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko biyemerera ko bakoze iki cyaha bakanagisabira imbabazi.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba baturage batandatu batawe muri yombi.

Dr Murangira yanaboneyeho kunenga aba baturage basahuye iriya modoka kandi ari ibyago byari bibaye kandi ko ibi bimaze kuba umuco kuko aho imodoka ikoze impanuka itwaye ibinyobwa, abantu bahita babyiraramo bakabyiba bashaka kubinywa.

Yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda, iyo umuntu akoze impanuka, abantu bihutira kumutabara aho kujya musahura.

Aba bantu bafatiwe mu gikorwa cyo gushakisha aba bantu ubwo inzego zajyaga gusaka mu ngo z'abaturage, bamwe bagasanganwa izo nzoga n'amakaziye.

Bamwe mu bafashwe, harimo umwarimu wigisha ku kigo cy'Urwunge rw'amashuri Busogo mu Karere ka Musanze, wasanganywe amakaziye mu rugo iwe.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yabereye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga, ubwo imodoka nini yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa birimo Mutzig na Primus.

Abaturage bo muri aka gace n'abari muri uyu muhanda Musanze- Rubavu, bahise birara mu makaziye y'izi nzoga, bashakamo amacupa akirimo inzoga ngo bazinywe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Musanze-Batandatu-barimo-Umwarimu-bari-mu-mazi-abira-Inzoga-z-imodoka-yakoze-impanuka-zibakozeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)