Ngororero: Mu mafoto dore uko ibirori byo kwi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi waranzwe n'imurikabikorwa, aho abagore batanze ubuhamya bw'uko  biteje  imbere no kuremera hatangwa Inka, imashini zidoda, amashyiga ya cana rumwe, ibitenge n'ibindi.

 

Souvenir Jeannette, umuyobozi w'umudugudu wa Vungu mu kagari ka Nsibo yavuze ku buryo yitinyutse akinjira mu nzego z'ubuyobozi. Umuturage ufite ubumuga, Mukazibera Devota ushaka kuva mu kiciro cya mbere akajya mu cya 2  abikesha inkunga yahawe na World Vision yacunze neza  ikamuteza imbere, ahereye ku nsangamatsiko y'umunsi 'Ubwuzuzanye n'uburinganire mu guhangana n'imihandagurikire y'ikirere', arashishikariza bagenzi be gukoresha gaz ntibahore bashya amaso bicwa n'imyotsi.

 

Presidente wa CNF muri aka Karere, Madame Mukeshimana Marie Claire yashyize ahagaragara imihigo ya Mutimawurugo ishingiye ku kurwanya imirire mibi n'igwingira, isuku n'isukura, kurwanya amakimbirane mu ngo, gushishikariza abana bose kwitabira ishuri n'iyindi...

 

Umuyobozi w'Akarere, Nkusi yatinze ku nsanganyamatsiko ashishikariza abategarugori gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere. Yagarutse ku ruhare rwa Mutimawurugo mu kurwanya imirire mibi n'igwingira ategura indyo yuzuye, kwita ku isuku, gusubiza abana mu ishuri ku barivuyemo, kugira umuryango uzira amakimbirane, kugira abana bafite uburere,… Uyu  muyobozi yashimiye abagore intambwe bamaze gutera biteza imbere, abasaba gukomera mu ngamba bafatanije n'abagabo.

Umushyitsi Mukuru Hon. Manirarora, nawe yagarutse ku ruhare rw'umugore mu iterambere, abasaba kurwanya imirire mibi bivuye inyuma; bwaki ikaba amateka mu Karere ka Ngororero. Yasabye abategarugori bagenzi be guhora bazirikana amahirwe bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, agakomeza akababera isoko bavomaho. 









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115254/ngororero-mu-mafoto-dore-uko-ibirori-byo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore-byagenze-a-115254.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)