Ni gute watanga inkunga y'amarangamutima? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari uburyo ushobora kwifashisha mugufasha umuntu muburyo bw'amarangamutima

1. Mutege ugutwi:

Gerageza kwereka umuntu muri kumwe ko umuteze yombi witeguye kumwumva, mujyane ahantu hiherereye hatari urusaku kugirango yumve atuje kandi ni byiza ko umuntu ukeneye inkunga yawe yumva ko ibyo arimo akubwira ari ibanga ryawe nawe bizamufasha kwirekura avuge kandi yumve atuje.

2. Mubaze uko amerewe:

Ningombwa ko umuntu ukeneye inkunga yawe abona ko ushishikajwe no kumenya uko yiyumva kandi witeguye kumufasha, kumubaza ibibazo byinshi bigendanye nuko ameze ni kimwe mubimenyetso bizamwemeza ko witeguye kumwumva.

3. Umva igisubizo cy'umuntu:

Gerageza kumva igisubizo mugihe wamubajije ikibazo wirinde guhita umwereka ko atari mukuri nubwo yaba yibeshye, mugihe arimo agusubiza mwereke ko umwitayeho wirinde kujya muntekerezo zawe abone ko muri kumwe bizamufasha kubona ko ar umuntu w'agaciro.

4. Mugaragarize impuhwe:

Nibyiza ko ubasha gusobanukirwa neza ibyo umuntu avuga ndetse n'ibyo utumvishe ukamusobanuza bizagufasha kumwereka impuhwe kuko uzaba wumva neza uko yiyumva rimwe na rimwe wishyire no mumwanya we, kandi kwereka umuntu ko umufitiye impuhwe nikimwe mubintu bizatuma abona ko ashyigikwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-gute-watanga-inkunga-y-amarangamutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)