REBA HANO AMAGAMBO RUTAYOMBA JACQUES YAVUZE
Iyi Mihango irangiye, hatangiye gutegurwa Ubukwe nyirizina kugirango bereke inshuti n'Abavandimwe ko urukundo rwabo rushinze imizi. ibi birori byateganywaga kuba kuwa 27 Werurwe 2022 aho aba bombi bateganyaga gusezerana imbere y'Imana.
Jacques na Kelia biteguraga gusezerana imbere y'Imana
Ibi birori kandi byagombaga kubanzirizwa n'Igikorwa cyo 'Kwirega', aho Rutayomba yagombaga kujya kwirega iwabo w'Umugore we Mutesiwase Kelia nkuko bisanzwe mumuco nyarwanda. iki gikorwa kikaba cyagombaga kuba kuwa 6 Werurwe 2022.
Jacques na Kelia bahuje urugwiro
Iyi Mihango yose ntikibaye kuko Kelia yaje kwitaba Imana bitunguranye. Muganga witaga kuri uyu Muryango, yatangaje ko Kelia indwara yarafite atariyo yamwishe, yunga muryabavuga ko Kelia yarozwe.
Rutayomba Jacques Umugabo wa Mutesi, yatangaje ko kuva umunsi Kelia apfa ntawundi mukobwa azakunda kugeza nawe yitabye Imana. Ati"Mukunzi, Uratsize ariko ndakumenyesha ko ari wowe wambere n'Uwanyuma nzakunda ubuzima bwange bwose!"".
Kelia witabye Imana
Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.
Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw'iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.
Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by'amafarng y'u Rwnda.
Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n'amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy'Uburwayi bw'udusabo tw'Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.
Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.