Nta mpamvu yo kumvikana nabo –Prof Nshuti avuga ku kuganira na Kayumba Nyamwasa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibivugwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda nyuma y'uko mu minsi ishize byavuzwe ko hari intumwa za Uganda zagiye kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.

Amakuru yavugaga ko izo ntumwa zari zigiye kubwira Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w'iterabwoba wa RNC ko atazongera guhabwa ubufasha no guterwa inkunga na Uganda.

Byavuzwe ko nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse akaba n'Umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n'Umutekano, Lt Gen Muhoozi Kaineruga, yagiriye mu Rwanda.

Prof Nshuti yavuze ko u Rwanda rwumvise ayo makuru ariko nta ntumwa zarwo zigeze zijya kureba Kayumba.

Ati 'Ngira ngo tuyumva [amakuru] nk'uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya [ba Kayumba Nyamwasa], twe ntabwo tugomba kujyana nabo, nta n'impamvu.'

Yakomeje agira ati 'Kuko dufata ba Kayumba Nyamwansa nk'abantu bashaka guhungabanya umutekano w'Igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu yo kumvikana nabo, ngira ngo bagiyeyo mu mibanire yabo nabo ariko ntabwo dushobora kujyana nabo. Ntibishoboka.'

Hari icyizere cyo kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda

Umubano w'u Rwanda na Uganda watangiye kuzamo agatotsi mu 2017, ubwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru cyacaga umuvuno wo gutera inkunga ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba irimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Ntabwo byarangiriye aho kuko binyuze mu nzego z'umutekano by'umwihariko Urwego Rushinzwe Ubutasi bw'Igisirikare cya Uganda, CMI, rwagiye rufata Abanyarwanda bagafungwa binyuranyije n'amategeko.

Ibintu byahinduye isura mu ntangiro za Mutarama 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangazaga ko agiye kugirira uruzinduko i Kigali akaganira na Perezida Kagame ku bibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

Akiva i Kigali, hashize iminsi mike, Perezida Museveni akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za Uganda yahise akora impinduka mu gisirikare cye, ahindurira inshingano Maj Gen Abel Kandiho wari Umuyobozi wa CMI.

Nyuma yaho Guverinoma y'u Rwanda yaje gutangaza ko "yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka," yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Ubwo yagarukaga i Kigali mu ruzinduko rwe rwa kabiri yamazemo iminsi itatu, Lt Gen Kainerugaba yahavuye hagaragaye ibimenyetso bidasanzwe kuko Perezida Kagame yamwakiriye mu rwuri rwe, amugabira Inyambo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi mu Rwanda ruri mu murongo usanzweho w'ibiganiro bikomeje gukorwa ku mpande zombi.

Ati 'Ni ibihugu dusanzwe tuganira, ibiganiro bihoraho mu bihugu duturanye kandi tugenda tugira ingendo zitandukanye.'

Ibivugwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente bishimangirwa na Lt Gen Muhoozi wavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye, zirimo izijyanye no gukomeza guteza imbere imibanire y'ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y'ifungurwa ry'umupaka hagati y'u Rwanda na Uganda.

Kimwe mu bibazo byari bikibangamiye urujya n'uruza rw'abantu ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ni ibijyanye n'ibipimo bya PRC bisabwa, aho ikiguzi cyabyo cyakomeje gukoma mu nkokora ingendo z'abaturage, aba bayobozi bombi bakaba barakiganiriyeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nsuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rufata Kayumba Nyamwasa nk'ufite imigambi mibisha yo kuruhungabanya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mpamvu-yo-kumvikana-nabo-prof-nshuti-avuga-ku-kuganira-na-kayumba-nyamwasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)