'Ibyo nabikoraga igihe nari nkitangira umuziki nirwanaho ariko ubu ntago nabikora' Kaligraph Jones avugako atakwingingira umuntu gukina indirimbo ze.
Kaligraph Jones umuhanzi ukunzwe muri Kenya no muri Afurika mu njyana ya Hip Hop, avugako byari ibya kera kubwira abantu ngo bakine indirimbo ze.
Uyu mu raperi wiyita 'The OG' avugako kugeza ubu ibitangazamakuru areka bigakina indirimbo ze cyangwa bikazireka.
Aganira n'igitangazamakuru Mpasho cyo muri Kenya, mu kirori cyo kumva alubumu ye nshya yitwa 'Invisible Currency' Kaligraph Jones yagize ati 'Ibyo byari ibyakera nkiri kwirwanaho ariko ubu siko bimeze'
Pasiteri yagerageje kwiyahura nyuma yaho urusengero rwe rubuze abayoboke
'Ntago nkiri ku rwego rwo guhatira Radiyo cyangwa televiziyo gukina indirimbo zange, iyo bumva ari nziza barayikina bakumva atari nziza ntibayikine'
Kaligraph Jones yakomeje avugako gukora umuziki byatumye amenya uko yitwara.
'Ntago njya nkomeza ibintu, igihe cyose maze muri aka gakino, nzi uburyo ngomba gutwara ibintu'
'Hari igihe utwara indirimbo kuri radiyo, bakakubwirako batayikunze. Iyo bingendekeye gutyo ndatuza nkigira nkaho ntacyabaye'
Source : https://yegob.rw/nta-muntu-numwe-ningingira-gukina-indirimbo-zange/