Mugenzi John (izina twamwise), yabwiye Kigali Today ko imvano yo gupfa k'ubukwe bwe ari umushumba w'Itorero ryitwa Calvar aba bageni bombi basengeragamo wanze kubasezeranya habura iminsi ibiri ngo aba bombi bereke imiryango yabo n'inshuti ibirori.
Nyamara uyu mushumba yavuze ko ikibazo atari we ahubwo byatewe n'imyitwarire idakwiye umukirisito yagaragaye ku muhungu, bituma uwo mushumba w'itorero ahitamo kuva mu bukwe bwabo.
Nyuma y'uko umugeni yari yabuze ku munsi w'ubukwe, bivugwa ko yongeye kugaragara mu cyumweru cyakurikiyeho. Kigali Today yongeye kuganiriza aba bageni bombi ndetse na bamwe mu bari bafite uruhare muri ubu bukwe nyuma y'aho Mugenzi John atangiye ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Nyagatare ndetse inama ntegurarubanza ikaba iteganyijwe kuba ku wa 30 Werurwe 2022.
Mugenzi avuga ko kuba uwo yari yarihebeye yarabuze ku munsi w'ubukwe bigaragaza ubugambanyi n'ubutekamutwe kugira ngo bamurire imitungo ndetse bamushyire no mu gihombo kandi batiteguye kumushyingira.
Avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko inzira y'amategeko yonyine ari yo yagikemura agasubizwa ibyo yari yamutanzeho ndetse n'ibyo yakoresheje yitegura ubukwe.
Ati 'Ukwezi kurashize nta kintu bashaka kudusubiza yewe n'inka. Jye natanze ikirego kuko banderegaga bavuga ngo kugira ngo nsubizwe ibyanjye ari uko nabanza gutandukana na we (umugeni) mu mategeko. Kandi jye ndashaka inka zanjye ebyiri nakoye, imfatarembo 300,000Frw ndetse na 3,000,000Frw nakoresheje nitegura ubukwe.'
Mukansanga Olivia wari warasezeranye imbere y'amategeko na Murenzi John ku wa 13 Mutarama 2022 mu murenge wa Rwimiyaga, avuga ko impamvu yahunze buri bucye ngo ubukwe bube ari ingeso yari amaze kumenya ku mugabo we kandi yumvaga atazihanganira.
Avuga ko mu myaka ibiri n'amezi umunani bari bamaze bakundana hari ibyo yamuhishe byinshi ndetse agerekaho no kumuca inyuma bamaze kwemeranya kubana nk'umugore n'umugabo.
Icyakora avuga ko kuba haratanzwe ikirego mu nkiko yiteguye kujya kuburana n'ubwo ku giti cye yumva atari yo nzira byakanyuzemo.
Agira ati 'Yego nzajya kuburana nyine none se nabigenza gute ? Ubwo ni ko yabyifuje ariko ubundi ibye birahari byatanzwe izuba riva abantu bahari ntabyo duhakana. Yewe banasabwe kuza nk'umuryango ngo biganirweho basubizwe ibyabo ikibazo ni uko numvise yifuza kandi natwe ubukwe twarabwiteguye. Niba hari amafaranga yatakaje natwe ni uko.'
Abakuru babivugaho iki ?
Umusaza utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko niba umukobwa yarabenze ku munsi wa nyuma ibyo bitareba umuryango we ahubwo aba bombi kuko bashyingiranywe byemewe n'amategeko, bakwiye kwicara ubwabo bagakemura ikibazo cyatumye batabana nk'uko bari babyiyemeje.
Avuga ko kugana inkiko bitari ngombwa mu gihe imiryango yasabanye ikanashyingirana ikwiye kongera guhurira mu mategeko iregana amahugu.
Ati 'Imiryango yabanye muri byinshi ni na yo mpamvu yari yashyingiranye (mu mategeko), ubwo rero ikibazo si yo ahubwo abashyingiwe bafite ibyabo bapfuye bakwikemurira hanyuma imiryango ikongera guhura ku mwanzuro wabo niba habaho gusubiza ibyari byatanzwe bigakorwa ariko batareganye.'
Ibi kandi bishimangirwa na Murenzi George wasabiraga Mugenzi John aho avuga ko inzira yo kuganira yari yatangiye ahubwo haje kuzamo ikibazo cy'uburwayi ku muryango basabyemo umugeni.
Avuga ko n'ubu bakivugana kandi ngo byinshi babyemeranywaho ndetse mu gihe kidatinze iki kibazo kizava mu nzira.
Agira ati 'Umusaza wareze bariya bana ni we twasabye ariko nyuma y'uko ampamagaye ambwira ko anshaka ngo dukemure ikibazo yahise arwara n'ubu turacyavugana aracyarwaye. Abahungu be na bo twavuganye bambwira ko barimo kumusaba uburenganzira ngo babe ari bo tuvugana mu mwanya we kuko arwaye.'
Akomeza agira ati 'Rwose na bo barifuza ko ikibazo kirangira, si abatekamutwe, ikibaye ni impamvu z'uburwayi gusa kandi rwose jye ndabizeye cyane kuko tuvugana kenshi, barifuza kudusubiza ibyacu.'
Avuga ko kuba umuhungu we (uwo yasabiye) yariyambaje inkiko nta biganiro birahuza imiryango ari uguhubuka kuko n'ubwo na we yizera ubutabera ariko nanone ngo n'umuryango ujya ukemura ibyananirana mu nkiko.
Ati 'Jye naramubujije ariko ntiyanyumviye, yego inkiko zikemura ibibazo ariko burya ntizibikemura kurusha imiryango. Kuregana mu nkiko bishobora gutandukanya imiryango nyamara ubwayo iganiriye ku bibazo ifite yabyikemurira mu bwiyunge.'
Ikindi avuga ko kuba umukobwa yarabuze ku munsi w'ubukwe atari impamvu z'umuryango we ahubwo ari impamvu ze bwite we yita kubenga uwo bari bemeranyijwe kubana.
Asaba aba bombi (Mugenzi na Mukansanga) guhura nk'uko bahuye bakundana bakaganira ku kibazo cyatumye batabana nk'uko bari babyiyemeje ariko ntibakomeze kwiha rubanda no kwandagaza imiryango bakomokamo.
Amategeko ateganya iki mu gihe havutse ikibazo nk'iki ?
Nkundimana Jean wo mu rugaga rw'abavoka mu Rwanda avuga ko itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n'umuryango mu ngingo yaryo ya 166 mu gace kayo ka mbere, riteganya ko ugushyingirwa kwemewe n'amategeko ari ugushyingiranwa k'umugabo umwe n'umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo.
Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y'umwanditsi w'irangamimerere w'aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.
Avuga kandi ko ingingo ya 202 y'itegeko ryavuzwe hejuru ivuga ko ishyingirwa rigira agaciro uhereye igihe ryabereye imbere y'umwanditsi w'irangamimerere.
Ingingo yaryo ya 196 iteganya impamvu zituma ishyingirwa rita agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho mu gace karyo ka mbere aho ivuga imwe mu mpamvu zigenderwaho ari yo "ukwemera gufite inenge k'umwe mu bashyingiranywe".
- Umugeni yabuze nyuma y'uko aba bombi bari basezeranye imbere y'amategeko tariki 13 Mutarama 2022
Hagendewe kandi ku ngingo ya 218 y'itegeko ryavuzwe hejuru aho iteganya impamvu zo gutana burundu mu gace ka 8, ivuga ko kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n'abiri (12) akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari na yo ari impamvu yagenderwaho mu gutana burundu hagati y'abashyingiranywe.
Uyu munyamategeko Nkundimana Jean avuga ko nyuma y'ingingo zitandukanye zagaragajwe hejuru, isezerano ry'ishyingirwa ry'aba bombi rikwiye guteshwa agaciro hagendewe ku ngingo ya 196 y'itegeko ryavuzwe hejuru mu gace karyo ka mbere aho ivuga ko "Ukwemera gufite inenge k'umwe mu bashyingiranywe" ko ari imwe mu mpamvu zishingirwaho isezerano bafitanye riteshwa agaciro.
Ibi bigaragazwa n'uko ukurikije imigenzo n'imyizerere by'uwari kuzagirwa umugore yabeshywe akemera kuzaba umugore w'undi muntu wari usanzwe ufite umugore n'umwana ku ruhande, atigeze a mugaragariza nk'umuntu bari bagiye kubana ngo abyemere cyangwa bahagarike gahunda bari bafitanye yo kubana nk'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko ndetse n'imbere y'Imana, ibi bikaba ari nabyo byamuteye ihungabana akaburirwa irengero. Bityo ibi bikaba bigaragaza nta gushidikanya ko ukwemera gushyingiranwa kwabo gufite inenge.
Ku bijyanye n'inkwano
Nkundimana Jean avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 167 y'itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ku bijyanye n'imihango ibanziriza ishyingirwa cyane cyane mu gace kayo ka kabiri, umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y'ubwumvikane hagati y'imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n'umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.
Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y'ubushyingiranwa kwemerwa.
N'ubwo bitakunze ko aba bombi babana nk'uko bari barabiteganyije, nk'uko itegeko ribiteganya bigaragara ko n'iyo hadatangwa inkwano bari kubana nta gisibya bityo akaba atabyuririraho ngo yake inkwano yatanze, kuko gutanga inkwano atari itegeko.
Ku bijyanye no kuba umusore yakwishyurwa ibyakoreshwejwe akomeza kwitegura ubukwe
Uyu munyamategeko abona umusore akwiye kuba yasubizwa ikiguzi yakoresheje kuko yaba umukobwa cyangwa umuryango we wari kumenyesha umusore cyangwa umuryango we ko umushinga bari bafitanye w'ubukwe wahagaze, ibi rero bakaba ngo ntabyo bakoze nyamara bari bazi neza ko umusore akiri kwitegura ubukwe.
Ivomo:Kigali Today