Nyamagabe: Barasabwa guca amakimbirane mu ngo n'imibereho mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abafatanyabikorwa b
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyamagabe biyemeje gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage

Bwagaragaje icyo cyifuzo mu nama bagiranye tariki 28 Gashyantare 2022, itegura ubukangurambaga 'bw'Umuryango utekanye kandi ushoboye', butegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore. Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Gatatu ku itariki 2 Werurwe 2022.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Agnès Uwamariya, nyuma yo kugaragaza mu mibare uko ibibazo bibangamiye imibereho myiza byifashe muri Nyamagabe, yagaragaje ko buri wese aharaniye ko bikemuka, yaba akoreye abandi ariko na we yikoreye.

Yagize ati 'Umwana w'umuturanyi iyo atagiye kwiga kandi ejo ejobundi ari we uzaba umukwe wawe uba wumva bizagenda gute? Umwana w'umuturanyi iyo bamuteye inda ari umwangavu, ejo ari we wari kuzaba umukazana wawe, wumva utaba uhombye?'

Yanagaragaje ko niba hari umuryango utagira ubwiherero, urarana n'amatungo mu nzu cyangwa ubaho nta suku muri rusange, abaturanyi n'abandi bafatanyabikorwa bari bakwiye kuwufasha nk'abikorera, kuko n'ubundi abana bo muri uwo muryango ari bo bazavamo abo ababo bazashakamo.

Yunzemo ati 'Niba hari umuryango wabuze ubushobozi, nkatwe twese nk'isibo ntabwo twagira icyo dukora? Niba tubona umuryango ubana mu makimbirane, kuki tutagira icyo dukora kugira ngo umwana wabo udasinzira abone ibitotsi, atazavaho ajya mu muhanda?'

Visi Meya Agnes Uwamariya arasaba abantu bose kumva ko barebwa no guca amakimbirane mu ngo n
Visi Meya Agnes Uwamariya arasaba abantu bose kumva ko barebwa no guca amakimbirane mu ngo n'imibereho mibi

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana, ku buryo umuryango ugira kimwe n'ibindi bikaziraho.

Urugero nk'umuryango ubana mu makimbirane, uzasanga ubaho mu bukene bukabije, bityo usange nta bwiherero buzima ufite ndetse uraza amatungo mu nzu.

Uzasanga kandi abana wabyaye barangwa n'imirire mibi ituma bagwingira, hanyuma ntibanajye ku ishuri, baramuka banarigiyemo ntibabashe gukurikira amasomo neza, kuko igwingira ryo ku mubiri rijyana n'iryo mu mutwe.

Yasabye rero abafatanyabikorwa b'akarere ubufatanye, cyane ko igikenewe kurusha ari ukwigisha, kuko ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage ahanini bishingiye ku myumvire.

Yagize ati 'Twese nitujyana ubutumwa bumwe, turizera ko bizatanga umusaruro kurusha uko umwe yajya ajyana ubwe, butandukanye n'ubw'undi.'

Abahagarariye amadini na bo bari mu bafatanyabikorwa basabwe ubufatanye, kandi na bo bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo, banizeye kugera ku ntego.

Archidikon Vincent Habimfura uhagarariye ihuriro ry'imiryango ishingiye ku myemerere mu Karere ka Nyamagabe yagize ati 'Nigeze gukorera i Mata mu Karere ka Nyamagabe, kandi nari mu itsinda rishinzwe guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Byabaye ngombwa ko ngenderera umuryango ku muryango, tukaganira ku bibazo bihari, kandi ibibazo byarakemutse.'

Icyo gihe ngo nk'umuyoboke basangaga afite ubwiherero butujuje ibya ngombwa, yaterwaga isoni n'uko umuyobozi we wa roho yamusanze, hanyuma agafata ingamba.

Meya Niyomwungeri yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana
Meya Niyomwungeri yagaragaje ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza bigenda bisobekerana

Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu wa 2021, abangavu batewe ind i Nyamagabe ni 2411. Mu mwaka ushize wa 2021 wonyine, hasambanyijwe abangavu 76 kandi abashakanye bahohoteranye bazwi ni 88.

Muri ako karere kandi habaruwe ingo 940 zibanye nabi, 821 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, 46 zidafite aho kuba n'abana 31 bakirangwa n'imirire mibi.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-barasabwa-guca-amakimbirane-mu-ngo-n-imibereho-mibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)