Ni igikorwa cyatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, nyuma y'igihe gitunganywa ku buryo buteye imbere.
Icyo gishanga gifite ubuso bwa hegitari 62 cyatunganyijwe ku bufatanye bw'Akarere n'Ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNHCR) Ishami ry'u Rwanda, igikorwa cyatwaye miliyoni 1.04$ (arenga miliyari 1.04 Frw) habariwemo n'ayaguze imbuto n'ibikoresho.
Hatunganyijwe hegitari 46.4 hakaba harakozwemo imirima 1.427, ihabwa impunzi 500 n'abaturage ni 927.
Mu gutangiza ubu buhinzi ku mugaragaro, abaturage ndetse n'impunzi bagaragaje ko bishimiye gukorera hamwe kandi biteze umusaruro no guhindura imibereho yabo.
Nsanzurwimo Venuste wo mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi avuga ko mbere batabonaga umusaruro kuko isuri yangizaga imyaka yabo.
Yagize ati 'Ibibazo twahuraga nabyo ibyinshi ni uko uruzi rwazaga rukuzura ku myaka ntitubone umusaruro uhagije ariko tugize amahirwe ntirwongere gusubiramo twazagira ibyo tugeraho tukaniteza imbere.'
Umwe mu mpunzi wahawe umurima witwa Umuhoza Claudine avuga ko ubu buhinzi babutezeho umusaruro ndetse no kuva mu bwigunge, bakazanarushaho gusabana n'abaturanyi babo.
Ati 'Mu nkambi twirirwaga twicaye ntacyo dukora, byaradushimishije kubona aho dukora ubu bakaba baraduhuje n'abaturage, twabanaga nta kibazo ubu tukaba tugiye kurushaho, tugiye guhinga tubone icyadufasha mu mibereho ari na cyo tubashimira.'
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée, yavuze ko guhuza abaturage n'impunzi ari ukugira ngo ubu buhinzi buzunganire imibereho y'impunzi ku mafaranga bagenerwa yo kubatunga.
Ati 'Ubutumwa ku mpunzi no ku baturage nababwira ngo iki gikorwa ni umusingi w'imibanire myiza hagati y'Abanyarwanda n'abandi bari ku butaka bw'u Rwanda, ni ikigaragaza ko dufite Igihugu kitagira uwo giheza, ibyo rero bakwiye kubishingiraho nabo bakubaka ubwo bumwe bikanababera ishingiro ryo gukora ibindi bikorwa bitari iby'ubuhinzi gusa ahubwo bikomeza kubahuza.'
Umuyobozi wa UNCHR Ishami rya Huye, Olivier Lompo, yavuze ko binyuze mu gukorera hamwe muri iki gishanga bizafasha mu mibanire myiza y'abaturage n'impunzi. Yongeyeho ko impande zombi zizigiramo gukora ubuhinzi bugezweho ndetse no gushakira hamwe isoko ry'umusaruro.
Biteganyijwe ko icyo gishanga kizajya gihingwamo ibigori, ibirayi n'ibishyimbo.