Nyamasheke: Babangamiwe n'ikiraro bambukiraho bakambakamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye na Radio 10, bemeje ko hari abantu bagera kuri bane bamaze kugwa muri uwo mugezi ndetse umwe arapfa bitewe n'uko icyo kiraro kiwuri hejuru cyangiritse.

Aba baturaga basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro kugira ngo babone uko bahahirana neza kuko hatagize igikorwa ubuhahirane hagati yabo bwahagarara.

Umwe yagize ati 'hagwamo abantu buri munsi icyangombwa n'uko mwatuvuganira iki kiraro kigakorwa.'

Undi yagize ati 'Hamaze kugwamo abantu nka bane umwe niwe wapfuye abandi babakuyemo ari bazima.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Muhayeyezo Joseph Desire, yavuze ko iki kiraro kitazubakwa muri iyi ngengo y'Imari y'uyu mwaka wa 2022.

Yagize ati 'Kizakorwa mu Ngengo y'imari y'umwaka utaha dufatanyije n'umufatanyabikorwa dukorana bazagisura bagikorere inyigo ku buryo twashyiraho cya kiraro kinyura mu kirere kubera uburyo hameze ushyizeho ibiti hasi bikongera bikajya hasi n'ubundi byakongera bikagenda.'

Yagaragaje ko umuti urambye wo gukemura iki kibazo ari uwo kubaka ikiraro kinyura hejuru gikomeye kugira ngo kitazongera gutwarwa n'amazi.

Bamwe mu baturage banyura ku Kiraro kinyura hejuru y'Umugezi wa Kamiranzovu bakambakamba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-ikiraro-bambukiraho-bakambakamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)