Nyamasheke: Imiryango 8 y'inzu y'ubucuruzi yafashwe n'inkongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, nibwo inkongi y'umuriro yagaragaye mu nzu z'ubucuruzi ziri ku isantere ya Ntendezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi y'umuriro bikekwa ko yaturutse ku mpanuka y'umuriro w'amashanyarazi.

Ati "Byabaye mu gihe abantu bari mu muganda, dutegereje umukozi w'Ikigo gishinzwe ingufu, REG, ariko abaturage barakeka ko iyi mpanuka yatewe n'umuriro w'amashanyarazi".

Mu kuzimya iyi nkongi hitabajwe imodoka izimya inkongi yo ku kibuga cy'indege i Kamembe. Saa sita z'amanywa imirimo yo kuzimya yari igikomeje ariko umuriro wamaze gucika intege.

Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi, gusa yangije ibyacururizwaga muri iyi miryango birimo amasukari, ibikoresho by'ubwubatsi, ibiribwa bicuruzwa muri Alimentation n'ibindi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-8-y-inzu-y-ubucuruzi-yafashwe-n-inkongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)