Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda rwagize abere abareganwaga na Urayeneza Gerard, ariko ruha Munyampundu Leon Alias Kinihira igihano cy'imyaka 25 kubera ko yitwaye neza mu iburanisha aho kugumishaho igihano cya burundu yari yarahawe.
Urayeneza, yarakurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by'amakuru byerekeye Jenoside naho bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru no kuzimiza ibimenyesho byerekeye Jenoside. Gusa mu iburana bose bahakanye ibi byaha.
Isomwa ry'uru rubanza ryari riteganyijwe ku i saa tanu z'amanywa(11h00) ariko ritangira saa 11:35â², aho ryasojwe saa 13:06â² ku cyicaro cy'uru rukiko, aho abaregwaga bose bari mu rukiko ariko ababunganira mu mategeko hamwe n'Ubushinjacyaha nta bahageze,
Isomwa ry'uru rubanza, ryaranzwe no kwakirana kw'abagize inteko iburanisha uru rubanza bitewe n'ingano yarwo, aho basomaga urupapuro ku rupapuro rugize uyu muzingo warwo.
Urayeneza Gerard, mu rukiko rwo ku rwego rw'Ibanze yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ahabwa igihano cya burundu. Mu isoma ry'uru rubanza rwaburanwaga mu bujurire, rwemeje ko ibi byaha byose yahamijwe mbere mu rw'Ibanze bashingiye ku buhamya bwagiye butangwa  butagaragaza ibimenyetso ntashidikanywaho byamuhamya ibi byaha, agirwa umwere.
Ku bijyanye n'imodoka yatwaye abapasiteri n'imiryango yabo bakicirwa i Nyanza, urukiko rwavuze ko abatanze ubuhamya nta bimenyetso bifatika batanze byatuma ahamywa icyaha cya Jenoside ndetse n'ibijyananye n'imibiri yabonetse mu bitaro yari abereye umuyobozi, abatanze ubuhamya bagaragaje ko hari impamvu bamushinjije harimo guhabwa ibiryo, inzoga, Telefoni n'amafaranga, aho ndetse bamwe bagiye banavuga ko uwitwa Ahobantegeye Chantal ariwe wabibasabaga kubera ibibazo byo mu kazi.
Bagenzi ba Urayeneza barimo; Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bari bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha no kuzimiza ibimenyetso by'amakuru byerekeye Jenoside, urukiko rwabagize abere.
Muri uru rubanza kandi, abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa doreko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenoside banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.
Inteko yaburanishije uru rubanza yari ikuriwe n'umunyamategeko Muhima Antoine wanibukije aba bari bararujuririye ko bafite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cyafashwe ndetse runategeka ko abagizwe abere bahita bafungurwa, mu gihe Munyampundu Leon Alias Kinihira yavuze ko azajuririra igihano ahawe.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/nyanza-urayeneza-na-bagenzi-be-3-bagizwe-abere-undi-umwe-asigaramo/