Nyuma yo gusezera kuri Radio10, Jado Max yatangiye akazi kuri Radio nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jado Max uheruka gusezera kuri Radio10 aho yakoraga mu kiganiro cya Ten Zone, yasubiye kuri Kiss FM yahoze akorera.

Mu cyumweru gishize yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, nibwo Jado Max yasezeye kuri Radio10 yari yasubiyeho mu mpeshyi ya 2020 avuye kuri Kiss FM.

Ku mugoroba w'ejo nibwo yahawe ikaze kuri Radio ya Kiss FM yahoze akoraho mu kiganiro cy'imikino ariko ubu akaba ayigarutseho aje gukorana na Cyuzuzo mu kiganiro Kiss Drive kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa 16h - 20h.

Ikiganiro cya The Evenings Cyuzuzo yakoragamo kizagumamo Keza Joannah afatanye na Joy Mignone wamenyekanye cyane mu makuru y'ubukungu n'ubucuruzi.
KISS FM ni Radio izwi kugira ibiganiro byiza bikurura urubyiruko n'abakuze ndetse ikagira umwihariko wo gucuranga indirimbo zigezweho.

Jado Max azajya akorana na Cyuzuzo mu kiganiro Kiss Drive
Jado Max yasubiye kuri Kiss FM



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gusezera-kuri-radio10-jado-max-yatangiye-akazi-kuri-radio-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)