Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2021, mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.
Bisabye amezi icyenda kugira ngo uyu mushinga urangire. Muri Nzeri 2021, nibwo iri tsinda ryasoje igikorwa cya mbere cyo kuvugurura aya mazu n'ibindi, nyuma bakomeza n'igice cya kabiri cy'uyu mushinga.
Igice cya kabiri cy'uyu mushinga cyari kigizwe no kubaka ubwiherero, ubwogero ndetse n'ibikoni by'iyi miryango icyenda.
Umuganda wo kurangiza igice cya mbere cy'uyu mushinga bawufatanyijemo n'inshuti zabo, aho basize amarangi amazu abiri, basoza igice cya mbere cy'uyu mushinga ari nacyo cyari kinini cyari ukuvugurura aya mazu icyenda.
Aya mazu yubatswe na Leta mu 2012. Iki gikorwa Our Past bagikoze babifashishijwemo na Banki ya Kigali nk'umuterankunga mukuru, bakaba kandi barafashijwe na sosiyete ya Seba Group ndetse n'Akarere ka Bugesera.
Muri Nzeri 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yanditse kuri Twitter, avuga ko ubushacye bw'uru rubyiruko bushyizwe hamwe 'buzahindura imibereho y'abaturage'.
Umuyobozi w'urubyiruko rwibumbiye muri Our Past Initiative, Intwari Christian yabwiye INYARWANDA ko muri uyu mushinga wo kuvugurura amazu y'abirukanywe muri Tanzaniya, hatanzwe inkunga y'imyenda ndetse n'ibindi bikoresho byo mu rugo bikaba byose byaratanzwe n'inshuti za Our Past zivuye ahantu hatandukanye.
Ati 'Hakaba hazakurikira kubakira aba baturage ubwiherero, ubwogero, ndetse n'ibikoni kuko benshi muri bo ntabyo bafite, n'ababifite ntabwo bimeze neza.'
Yavuze ko amezi icyenda ashize bakora kuri uyu mushinga ari ibyishimo bikomeye kuri bo, kandi ubasigiye kumenyana n'abatujwe muri uyu mudugudu.
Ati 'Amezi 9 n'iminsi turi gukorera muri uno mudugudu tumenyana n'abantu baho, dukorana nabo, uyu munsi ni uwo gushima.'
Uyu muyobozi yavuze ko ashima abantu bose bagendanye uru rugendo mu gusoza uyu mushinga.Â
Ati 'Ikintu kirenze ibindi byose twakora ni ugushima inshuti z'umuryango wa Our Past Initiative kuva twatangira zatubaye hafi, umuterankunga wacu mukuru Banki ya Kigali ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatugiriye ikizere cyo kuduha inshingano ziri ku rwego rwo hejuru ni iby'agaciro.'
Intwari Christian yavuze ko ubu amaso bayahanze mu Ugushyingo 2022, aho bazategura igikorwa cya Our Past cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28. Ati 'Turizera ko buri wese wadufashije azakomeza kutuba hafi.'
Mu gusoza uyu mushinga, Our Past Initiative yifatanyije n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, n'Umuyobozi w'Umurenge wa Ngeruka ndetse n'abakuriye umutekano muri uwo Murenge.
Umwe mu bavugururiwe inzu yavuze ko bashima abagiraneza babafashije, kandi ko bahuguwe ku kuntu bagomba gukoresha amafaranga bahawe yo kwifashisha mu mishinga yabo mito. Ati "Turishimye [...] Ntabwo twari tubayeho neza, ariko tugiye kubaho neza kandi twiteze imbere.'
Ku wa 7 Nzeri 2021, Our Past Initiative yizihije imyaka itanu bakorera ibikorwa by'ingirakamaro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Iyi sabukuru y'imyaka itanu yasanze Our Past yaramaze gukorera imishinga itatu, Umudugudu wa Ntarama w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuguruye inzu 5, bukaba inzu 1 banageza amazi meza ku miryango itanu. Iyi mishinga itatu yatwaye agera kuri miliyoni 12 kandi 93% yavuye mu rubyiruko rw'Abanyarwanda ku Isi yose.
'Our Past' ni igikorwa cyo Kwibuka cyatangijwe mu 2012 n'urubyiruko rwibumbiye muri 'Sick City Entertainment', nk'uburyo bwo gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kurushaho kwiga no gusobanukirwa amateka.
Hubatswe ubwiherero 9, ibikoni 9 banatanga amazi meza kuri iyi miryango yirukanwe muri Tanzania
ÂMu gusoza iki gikorwa, iyi miryango yahawe inkunga y'amafaranga izifashisha mu gutangira imishinga mito yo kwiteza imbereÂ
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, David Mugiraneza, Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian, Umuyobozi wari uhagarariye Banki ya Kigali, Samantha Hernica Kimenyi n'Umuyobozi w'Umurenge wa Ngeruka, Rwasa PatrickÂ
Urubyiruko rurenga 37 rubarizwa mu muryango Our Past Initiative bifatanyije n'abandi mu gusoza uyu mushinga wari umaze amezi arenga icyendaÂ
Iki gikorwa cyahuriranye n'umuganda rusange mu gihugu hose⦠Ingabo na Police bahaye umuganda abatujwe muri iyi miryangoÂ
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwashimiye ibikorwa byakozwe n'umuryango w'urubyiruko Our Past InitiativeÂ
Bamwe mu bavugururirwe amazu, bashimye abaterankunga babafashije bakaba n'amafaranga yo gutangira imishinga mito
Amazu 9 yo mu Murenge wa Ngeruka muri Bugesera niyo yavuguruwe, ashyirwamo n'ibindi bikoresho