Perezida Embaló wa Guinea yasuye icyanya cy'inganda i Masoro (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akigerayo, Perezida Embaló, yasuye Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n'urw'Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen.

Muri Volkswagen Rwanda, Perezida Embaló yatemberejwe ahakorerwa imirimo itandukanye yo guteranya imodoka, kugeza yuzuye ikajya mu muhanda.

Ubuyobozi bw'urwo ruganda bwamugaragarije kandi ubwoko burindwi bw'imodoka rukora, nawe ashima imikorere yarwo.

Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, avuga ko kuba Perezida Embaló yasuye Kigali Special Economic Zone ari ibintu by'ingirakamaro ku buhahirane bw'ibihugu byombi, ndetse ko u Rwanda ruteganya kujya rwohereza muri Guinea Bissau imodoka ziteranyirizwa imbere mu gihugu.

Nyombayire yavuze ko ibyo bigo Perezida Embaló yasuye biri mu byifashishwa mu koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibindi bihugu, Guinea Bissau ikaba ishobora kuba kimwe muri byo.

Yavuze kandi ko hatekerezwa uko abanyeshuri bo muri Guinea baza kwiga mu ishami rya Carnergie Mellon mu Rwanda.

Hari kandi kuba u Rwanda rwakohereza bimwe mu biribwa bitunganywa n'uruganda rwa African Improved Foods.

Nyombayire yakomeje avuga ko hari ibiganiro bitaragera ku musozo, bishobora kubyara ubundi bufatanye mu by'ingendo zo mu kirere hagati y'u Rwanda na Guinea Bissau, mu gihe bizaba bitanze umusaruro bikazatuma RwandAir itangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

Icyanya cyahariwe inganda, Kigali Special Economic Zone, kiri ku buso bwa hegitari 276, gikoreramo sosiyete 120 mu gihe ibindi bigo 50 birimo kubaka aho bizakorera muri icyo cyanya.

Icyo cyanya kandi kimaze kureshya ishoramari ribarirwa muri miliyari 2.3 z'Amadorali ya Amerika, ishoramari ryatanze akazi gahoraho ku basaga ibihumbi 13. Kugeza ubu ibihugu 40 byo muri Afurika nibyo bimaze gushora imari muri icyo cyanya.

Kurikira ibindi muri iyi Video:




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Embalo-wa-Guinea-yasuye-icyanya-cy-inganda-i-Masoro-Video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)