Perezida Kagame yakiriye Abanya-Turikiya bifuza kubaka inzu zigezweho mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Doğuş Group ni Sosiyete yo muri Turikiya iri mu zikomeye mu gihugu. Yashoye imari mu ngeri zinyuranye harimo ubucuruzi bw'imodoka, restaurant, itangazamakuru, ubukerarugendo n'ibindi. Yari ifite banki yayo bwite yitwa Garanti, ariko ubu ibarizwa muri BBVA yo muri Espagne.

Urugendo rwa Şahenk rugamije kureba niba ikigo ayobora cyashora imari mu Rwanda cyane mu bijyanye n'imyubakire no kwakira abantu. Mu bayobozi b'u Rwanda bitabiriye ibiganiro harimo Clare Akamanzi uyobora RDB na Dr Ernest Nsabimana uyobora Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

Doğuş Group ifite abakozi barenga ibihumbi 35, ndetse bivugwa ko iha serivisi abakiliya barenga miliyoni eshanu. Ikora ubucuruzi bw'imodoka zigezweho zirimo Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n'izindi.

Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels & Resorts na Mytha Hotel Anthology. Ifite kandi televiziyo eshatu harimo iyitwa NTV, Star na Euro Star.

Umutungo wayo ubarirwa muri miliyari 39,6 z'ama-Lira. Ni ukuvuga asaga miliyari 2,7$.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa Doğuş Group, Ferit Şahenk
Ibiganiro byitabiriwe n'Umuyobozi wa RDB hamwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-abanya-turikiya-bifuza-kubaka-inzu-zigezweho-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)