Perezida Tshisekedi yahawe impano n'umukinnyi wa Maroc nyuma yo gutenguhwa na Les Leopards #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yagiye murwambariro rw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Maroc nyuma y'aho umukino bakinaga na RDC urangiye banganyije 0-0, yifata amafoto nabo,hanyuma Ashraf Hakimi amuha umupira yakinannye.

Uwarebye umupira wese yakwemera ko ikipe ya Les Leopards yatengushye bikomeye Abakongomani barimo na Perezida Tshisekedi wari uyishyigikiye bikomeye kuko amahirwe akomeye Mbokani na Bakambu babonye bakayapfusha ubusa yababaje benshi.

Muri uyu mukino wa Kamarampaka wo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar uyu mwaka,Maroc yatangiye uyu mukino irushwa bikomeye , byatumye ku munota wa 14 Yoane Wissa yinjiriza RDC igitego cyiza cyane ku mupira yazamukanye ku ruhande rw'ibumoso arekura ishoti rikomeye umunyezamu Bonou ntiyamenya uko bigenze.

RDC yari ishyigikiwe bikomeye,yabonye andi mahirwe ya Bakambu nyuma y'umupira yari ahawe na Wissa basigaranye n'umunyezamu gusa ayapfusha ubusa.

Abarimo Perezida Tshisekedi bari bahagurutse ndetse biteguye kwishimira iki gitego ariko birangira batengushywe.Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego cyinjiye.

Mu gice cya kabiri,RDC yagarutse wagira ngo bayihinduye ariko igerageza gushimisha abafana mu minota ya mbere aho Mbokani yahushije igitego cyabazwe ku mupira yahawe ari imbere y'izamu ananirwa kuwusunikira mu izamu.

Wissa witwaye neza muri uyu mukino,nawe yabonye andi mahirwe akomeye ahabwa umupira acenga myugariro uwe ashaka gukaraga umupira mu izamu uca ku ruhande gatoya.

Maroc iri mu makipe afite abakinnyi b'amazina akomeye muri Afurika yagarutse mu mukino kare, bituma ibona penaliti ku munota wa 57 ariko Ryan Mmaee ayitera mu bicu.

Ku munota wa 76, nibwo Tarik Tissoudali winjiye asimbuye yaboneye Maroc igitego cyo kwishyura, abakongomani batangira kurushwa birenzeho.

Ku munota wa 85, myugariro Glody Ngonda yahawe ikarita itukuru n'umusifuzi Victor Gomez, DRCongo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga,icyakora yihagararaho ntiyatsindwa.

Nyuma y'uyu mukino,Perezida Tsisekedi yagiye gusura Maroc nubwo yamubujije ibyishimo ndetse ikazaha akazi gakomeye RDC mu mukino wo kwishyura uzabera muri Maroc kuwa 29 Werurwe 2022.

Umunsi wo ku wa gatanu wahiriye amakipe yo muri Afurika y'amajyaruguru - Algeria na Tunisia na zo zatsinze 1-0 Cameroon na Mali, nubwo zari zasuye.

Kutagira amahirwe kwa myugariro SaliouCiss kwatumye yitsinda igitego,Misiri na yo itsinda Senegal igitego 1-0 i Cairo mbere yo kwerekeza muri Senegal mu wo kwishyura.

Aya makipe azongera guhura ku wa kabiri mu mukino wo kwishyura, izatsinda ikazabona itike yo gukina imikino y'igikombe cy'isi muri Qatar mu kwezi kwa cumi na kumwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-tshisekedi-yahawe-impano-n-umukinnyi-wa-maroc-nyuma-yo-gutenguhwa-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)