Radio Kiss FM yungutse umunyamakuru mushya (Amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Radio 102.3 KISS FM yungutse umunyamakuru Jado Maxi aho yaje gufatanya na Cyuzuzo Jeanne D'Arc mu kiganiro Drive cyari gisanzwe gikorwa na Uncle Austin uherutse gusezera kuri Kiss FM nyuma agahita atangiza Radio ye nshya yise Power FM.

Ubuyobozi bwa Kiss FM bubinyujije ku rukuta rwabo rwa instagram rwashyize hanze ifoto ya Jado Maxi maze buyiherekesha amagambo agira ati " Ladies and gentlemen please welcome Jado Max who is joining Cyuzuzo on #drive! Show him some love ".

Si ubwa mbere Jado Max agiye gukorera kuri Kiss FM kuko yarahakoze mbere yuko ajya kuri Radio/TV10 aho yagarutse avuye n'ubundi.

Jado Max yagarutse kuri Radio 102.3 KISS FM
Cyuzuzo yishimiye ko agiye gukorana na Jado Max mu kiganiro Drive

 



Source : https://yegob.rw/radio-kiss-fm-yungutse-umunyamakuru-mushya-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)