Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, igendera ku nyandiko z'Urwego rw'u Bufaransa rushinzwe iperereza ryo hanze y'igihugu, DGSE, hagati ya Gicurasi na Kanama 1994. Zandikirwaga abayobozi bakomeye b'u Bufaransa.
Ni raporo yongera kugaragaza uruhare rw'abacanshuro b'Abafaransa Paul Barril na Bob Denard, mu gushyigikira Guverinoma yakoraga Jenoside.
Nk'uko izo nzego z'iperereza z'u Bufaransa zabigaragaje, Paul Barril, Bob Denard n'abantu babo ngo bakoranaga n'ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bahungiye mu Bufaransa, barimo Agathe Habyarimana, umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.
Abo bagabo babiri ngo bari barasinyanye amasezerano na Guverinoma y'inzibacyuho, bagaha amakuru n'intwaro ingabo zakoraga Jenoside.
Raporo igaragaza ko bateguraga ibikorwa bitandukanye, bigakurikiranirwa hafi na DGSE nayo yatangaga raporo muri Élysée, ibiro bya Minisitiri w'Intebe na Minisiteri zitandukanye.
François Crétollier, umwe mu banditse iyi aporo y'Umuryango Survie, yatangaje ko u Bufaransa bwari buzi neza ko abacanshuro b'Abafaransa bagiye mu Rwanda, ni ukuvuga Bob Denard, Paul Barril n'abantu babo.
Ati "Ubutegetsi bw'u Bufaransa bwitwaye mu myaka myinshi nk'aho nta kintu bubiziho. Ibyo ni ikinyoma. Ndetse n'umuryango wa Habyarimana wari ku izingiro ry'ibyo bikorwa, ugamije gukwepa ikomanyirizwa guverinoma yari yashyiriweho. "
Robert Denard wapfuye mu 2007, yabaye Umusirikare w'u Bufaransa, ariko aba Umucanshuro wagaragaye mu bikorwa binyuranye aho yagendaga akoresha amazina atandukanye, hamwe nka "Gilbert Bourgeaud" na "Saïd Mustapha Mahdjoub", ibikorwa bye bikaba byarageze cyane muri Afurika.
Bivugwa ko Denard yagiye yohereza abakozi be mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bahawe ubutumwa butandukanye, bakishyurwa binyuze muri BNP Paribas.
Iyo banki mu minsi ishize yajyanywe mu nkiko ishinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n'amafaranga yasohoye ibisabwe n'abari abayobozi b'u Rwanda mu gihe cya Jenoside, akagurwa intwaro kandi u Rwanda rwari rwarakomanyirijwe n'Umuryango w'Abibumbye.