Ku munsi w'ejo Rayon Sports izakira Kiyovu Sports mu mukino w'agapingane uhuza aya makipe, ni umukino igiye kwakira ibura bamwe mu bakinnyi bayo mu gihe Kiyovu yo nta kibazo ifite.
Ni umukino uzaba ku isaha ya saa 15h kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ihangana ry'aya makipe ni ukuva kera, mu 1984 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ivuga ko ari umugore wayo yapfuye, kuva icyo gihe ihangana ryarakuze cyane.
Rayon Sports yaje kwihimura muri 2017 ubwo yayitsindaga 2-1 ndetse Kiyovu Sports ihita imanuka mu cyiciro cya kabiri (nubwo itagikinnye), ntibyagarukiye aho kuko yahise inayishyingura muri Stade yayo ya Mumena.
Aya makipe akaba agiye guhura Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 47 aho ikurikiwe na APR FC ifte 45, Rayon Sports ni iya 5 n'amanota 35.
Gutsindwa kwa Kiyovu Sports bishobora kuyica intege mu rugamba rw'igikombe, ni mu gihe na Rayon itifuza gutakaza imbere y'umukeba nubwo ifite ibibazo by'imvune.
Rayon Sports ishobora kuzakina idafite myugariro Niyigena Clement na Manace Mutatu bagishidikanywaho ndetse na Leandre Onana umaze igihe afite ikibazo cy'imvune.
Kiyovu Sports yo ifite abakinnyi bayo bose nta kibazo cy'imvune kiyirangwamo, ikaba yiteguye gutsinda mukeba.
11 bashobora kuzabanzamo ku mpande zombi
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Ishimwe Kevin, Mael Dinjeke na Musa Essenu
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier