Ni ibyagarutsweho n'Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Karangwa Charles, kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Werurwe 2022, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru hibandwa ku mikorere y'iki kigo.
Iyi laboratwari ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko idafite ubushobozi buhagije bwo gufata ibimenyetso byose ku buryo hari ibyoherezwaga mu mahanga ndetse bigasaba ikiguzi gihanitse.
Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Karangwa Charles, yasobanuye ko iyi laboratwari ifite mu nshingano gutanga ibimenyetso bya gihanga ku nzego zitandukanye n'abantu ku giti cyabo.
Yagize ati 'Kuva RFL yatangira ikanahabwa izi nshingano imaze gutanga umusanzu ukomeye cyane haba mu Rwanda, mu Karere iherereyemo no hanze. Abatugana si abo mu Rwanda gusa, hari abaza bavuye nko muri Amerika bashaka guhinyuza [ibisubizo bahawe] kandi bagasanga bimeze kimwe.''
Kuva mu myaka isaga ine, iyi laboratwari imaze kwakira dosiye zirenga 25.000, ni ukuvuga izimaze gukorerwa raporo.
Yakomeje ati 'Aya madosiye arimo 14.600 yo gusuzuma ibikomere byatewe n'ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo ndagasano [AND], 850 byo gupima ibikumwe, 723 zapimwe ku biyobyabwenge ku bitari mu maraso bifatika, 1576 mu gupima uburozi n'ingano ya alcool mu maraso y'abantu [abanyweye inzoga, ibiyobyabwenge,...], 6 zo gusuzuma amajwi n'amashusho bigahuzwa na ba nyirabyo, 26 muri serivisi zo gupima imbunda n'amasasu na 13 zigendanye no kumenya microbes zateje ibyago.''
Dosiye ziganje ni izo mu Rwanda ariko hari n'izavuye mu bihugu by'abaturanyi no mu mahanga ya kure.
Ati 'Nyinshi ni izo mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni 22, Togo ebyiri, Cameroun 10 na Amerika 17. Hari n'izindi zihari mu bihugu nka Sudani y'Epfo ariko ntabwo zirakorerwa raporo.''
Ibiva muri iri suzuma byishimirwa ku gipimo cyo hejuru ndetse abantu babiri gusa ni bo bagaragaje ko batanyuzwe ndetse bagiye kwipimishiriza ahandi ariko basanga ibisubizo bihura.
Ati 'Nta n'umwe urazana ibisubizo bihabanye n'ibyafashwe.''
 Dosiye zo gusuzuma imbunda n'amasasu ziganjemo izo hanze
Dosiye zasuzumwe na RFL ziganjemo izijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo gukoresha inyandiko mpimbano n'iz'imiti yica udukoko n'inzoga.
Kuri dosiye zifitanye isano no gupima imbunda n'amasasu ahakiriwe izigera kuri 26, Lt Col Dr. Karangwa Charles, yasobanuye ko zirimo izavuye mu bihugu by'aho usanga hakorwa ibyaha byifashishije imbunda.
Ati 'Hari ibyaha byakozwe hakoreshejwe imbunda n'amasasu, abantu barasa abandi, hari ibyavuye hanze nko muri RDC.''
 RFL mu nzira zo kuba ikigo mpuzamahanga
RFL kuri ubu ifite laboratwari 12. Irateganya gutangiza izindi ebyiri zizayifasha kwaguka no gutanga serivisi zambukiranya imipaka.
Hambere, ibizamini byoherezwaga hanze kandi bihenze kuko agakombe [box] kamwe katwarwaga ku mayero 500. Nibura ikizamini cyo gupima uturemangingo ndagasano [ADN] kimwe ku muryango w'abantu batatu cyashoboraga kwishyurwa amayero 1000. Kuri ubu binyuze muri RFL, cyishyurwa asaga ibihumbi 267 Frw.
Lt Col Dr. Karangwa Charles yavuze ko ubu nta kizamini kijya hanze kandi byagabanyije ingengo y'imari yakoreshwaga.
Ati 'Gutwara amaraso, inkari bisaba amafaranga menshi kuko bishobora guteza akaga. Ubu twishimira intambwe igihugu kimaze gutera.''
U Rwanda rwatangiye gushaka imikoranire na kaminuza zo mu bihugu byateye imbere nk'u Budage na Amerika, hagamijwe gushaka ubumenyi buzafasha mu kubaka laboratwari ikomeye.
Muri uyu mujyo, hatangiye ibiganiro n'ibihugu byo muri EAC mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Lt Col Dr. Karangwa Charles avuga ko 'Iyi laboratwari nk'iyi ntaho iri mu Karere, tuzaba ipfundo kugira ngo uyu mushinga ugerweho neza.''
RFL yashyize imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga aho serivisi nyinshi zizajya zitangwa ryifashishijwe, haba mu kwishyurana, gutanga raporo zifashishwa mu butabera n'ibindi.
Mu mwaka wa mbere RFL yinjije miliyoni 600 Frw mu gihe ingengo y'imari yari miliyari 4 Frw. Irateganya kwinjiza miliyoni 850 Frw mu 2022; ikagera kuri miliyari 1 Frw mu 2023.