Urwego rw'Ubugezancyaha (RIB) rwasabye abaturarwanda kugira amakenga, bakirinda abatekamutwe bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bujura butandukanye, barimo n'abitwaza ubucuruzi bw'imodoka.
RIB yabitangaje nyuma yo gufunga abantu bane, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'inyandiko mpimbano.
Bakekwaho ko bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp, bagashuka abantu ko bacururiza mu Rwanda imodoka zituruka i Burayi, hanyuma bakabasaba kubanza kwishyura 50% ku giciro cyumvikanyweho.
RIB yatangaje ko umwe mu bakekwaho iki cyaha yashutse uwitwa Kagabo Théoneste Bill ngo amwohorereze kopi y'imyirondoro ye igaragara muri pasiporo, amubwira ko iri mu bisabwa kugira ngo imodoka izamugereho.
Ngo yahise atangira gukoresha amazina ye abwira abantu ko atuye muri Denmark, ko afite ikigo cyitwa Carisoko gikorera mu bihugu by'u Bubiligi, Pologne, u Budage, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Cameroun na Tanzania, akanavuga ko ifite ishami mu Rwanda.
Yaje gushuka n'undi muntu washakaga ko amwoherereza imodoka, amwaka kopi ye y'indangamuntu, ayimuhaye ajya kuyikoresha mu kwandikisha mu Rwanda kompanyi ye yise Carisoko Motors.
Amafaranga yayatwaraga muri Cryptocurrency
Uyu wiyise Kagabo ngo yarongeraga akajya kuri Facebook cyangwa Instagram akabaza niba hari umuntu ushaka akazi ko guhagararira ikigo cye (agent), ngo amuvugishe kuri WhatsApp.
Ubonetse ngo yamubwiraga ko azajya yakira amafaranga y'abakiliya bashaka kugura imodoka muri Carisoko Motors, uyatanze akamwuzuriza amasezerano aba yarateguwe mbere igisigaye ari ugushyiraho imyirondoro gusa, kugira ngo babagirire icyizere.
Iyo uwo mukozi yamaraga kwakira amafaranga, uwiyise Kagabo ngo yabaga yamuhuje n'umuntu uri buvunje ayo mafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga buzwi nka "cryptocurrency" butemewe n'amategeko mu Rwanda, akayamwoherereza.
Umwe mu bafashwe bakorana n'uwiyita Kagabo, ngo ni we wakiraga amafaranga y'abibwaga bazi ko barimo kwishyura imodoka iri i Burayi.
Iyo abashaka kugura imodoka ngo bagiraga amakenga, bahitaga babereka icyangombwa cy'igihimbano kigaragaza ko ubucuruzi bwabo buzwi kandi bwemewe.
Ni urupapuro rugaragara nk'aho rwasinyweho n'inzego zirimo Urw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu na Ambasade y'u Rwanda muri Denmark.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko "icyo gipapuro" ari "igihimbano", nta we ukwiriye kucyizera.
Yasabye abantu kwirinda kugwa mu bishuko no gukorana n'abantu batazi cyangwa kugura ibintu byose babonye kuri izi mbuga, kuko hari abazikoresha mu butekamutwe.
Ati "Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga ari hagati ya miliyoni 35 na 40 y'u Rwanda mu bantu batandukanye bashakaga kugura imodoka i Burayi. Tuributsa abantu ko amakuru yose aboneka ku mbuga nkoranyambaga aba atari ukuri, tubasaba gushishoza cyane cyane ku bihacururizwa bitandukanye."
"Turanabasaba kugira amakenga ku bantu bahurira nabo ku mbuga nkora mbaga babizeza inyungu mu bucuruzi butandukanye."
Iperereza ku byaha abafashwe bakurikiranweho rirakomeje, hanategurwa dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n'amategeko.
Inkuru ya IGIHE