RIB yihanangirije abahohotera abafite ubumuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari nk'aho abafite ubumuga bwo mu mutwe bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato babafatiranye kubera intege nke n'uburwayi bafite.

Ibyo bitangajwe nyuma y'uko tariki ya 2 Werurwe 2022, RIB yafunze umugabo w'imyaka 60 y'amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w'imyaka 34 ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Uwo mugabo yafatiwe no cyuho mu murima w'ikawa, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Rebero.

RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akabikorera umuntu uwo ari we wese ndetse n'umuntu ufite uburwayi butandukanye butuma atakirwanaho.

Uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko mu 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y'imyaka 65, ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka 15 ariko kitageze ku myaka 20 n'ihazabu ritari munsi ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ariko atarenze miliyoni ebyiri.

RIB yihanangirije abahohotera abafite ubumuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yihanangirije-abahohotera-abafite-ubumuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)