Ntwali Patrick ni umuganga ukora akazi ko kwakira abarwayi mu bitaro bya Gisenyi. Avuga ko mbere yo kwiga ururimi rw'amarenga yajyaga ahura n'ikibazo cyo kuvugana n'umurwayi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Agira ati 'Byari ikibazo kigoye kuko tutamenyaga icyo twafasha umurwayi kubera ko tudahuje ururimi. Ni ikibazo ku muganga ugomba gutanga serivisi y'ubuvuzi umurwayi amutegerejeho. Iyo twagiraga amahirwe akaba azi kwandika twarandikaga agasubiza, gusa hari igihe twasangaga atabizi bikatugora kumuha serivisi.'
Ntwali avuga batangiye kwiga ururimi rw'amarenga kandi bishimiye kurwiga kugira ngo batange serivisi ku babagana.
Ati 'Batuzaniye abatwigisha ururimi rw'amarenga, twiga twishimye kugira ngo tumenye uru rurimi dushobore gufasha abatugana.'
Nziza Claudine, umukozi ushinzwe kwakira amafaranga mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko bishimiye guhabwa ubumenyi bw'ururimi kuko ahura n'abantu batazi kuvuga kandi agomba kuvugana na bo.
Ati 'Byajyaga bitugora, rimwe tukandika akadusubiza, ubundi yaba atazi kwandika, akaba afite umuntu umuherekeje cyangwa akaduha nimero ya telefoni y'umuntu uzi ibibazo bye akaba ari we uduha amakuru, gusa urumva na byo si ibintu wakwizera. Ubu rero turimo kwigishwa turizera ko izi mbogamizi twahuraga na zo zitazasubira.'
Mukamana Laurence ni umukozi ushinzwe gutanga amakuru mu Karere ka Rubavu, akaba yarabaye umukozi ushinzwe kwakira abagana ibitaro bya Gisenyi. Avuga ko basabye kwigishwa amarenga kuko yari akenewe.
Ati 'Nayasabye nyuma yo kubona mu bitaro nta muntu uzi ururimi rw'amarenga, abarwayi badusanga tukananirwa kubafasha. Ibi kandi nabihereye ku kuba hano mu mujyi wa Gisenyi hari ibigo by'amashuri byigaho abanyeshuri bakoresha ururimi rw'amarenga, bagana ibitaro bituma nsaba ko aya masomo yatangwa, kandi abaganga n'abandi bakozi bayakurikira bishimye.'
Mukamana avuga ko n'ubwo bishimira ko amasomo y'ururimi atangwa mu bitaro bya Gisneyi ngo yagombye guhabwa abakozi bose batanga serivisi kuko bashobora kugerwaho n'umuntu ukoresha amarenga bakaba bananirwa kuvugana.
Mukamana avuga ko kwiga ururimi rw'amarenga bisaba amezi atatu buri munsi yiga amasaha abiri, umuntu akaba afite ubumenyi bw'ibanze.
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rubavu-abaganga-barigishwa-ururimi-rw-amarenga