Rubavu: Hatashywe imiyoboro mishya y'amashanyarazi yitezweho gukemura ibura ry'umuriro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibi bikorwa byatashwe harimo imashini ziringaniza ikigero cy'amashanyarazi (transformers) n'imiyoboro mishya ireshya n'ibirometero 14 by'imiyoboro iringaniye (MV) n'ibirometero 34.7 by'imiyoboro mito (LV).

Muri uyu mushinga warangiye harimo amatara yo ku mihanda yashyizwe ku birometero bigera kuri birindwi mu Murenge wa Gisenyi.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Beet Versmessen yavuze ko iyi miyoboro miremire izafasha abaturage ibihumbi 250 kubona amashanyazi.

Ati 'Uyu ni umusaruro ufatika werekana ishusho ngari y'ibigenda bigerwaho mu myaka mike ishize. U Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu gukwirakwiza amashanyarazi. Leta y'u Bubiligi yishimiye kuba yaragize uruhare muri uru rugendo rushimishije'.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko iyi miyoboro ije gusimbura iyari ishaje kugira ngo Rubavu nk'umujyi wunganira Kigali ujyane n'icyerecyezo cy'igihugu.

Ati:Muri aka karere ibikorwa remezo by'amashanyarazi byari Bihari ni ibya kera kuburyo habaga kubura amashanyarazi rimwe na rimwe, ibintu bitajyanye n'umujyi wunganira Kigali. Ubu haje ibishya bijyanye n'icyerecyezo cy'igihugu kuburyo ibyo kubura umuriro n'insinga zishaje ntibizongera kubaho.'

Uyu mushinga w'inkunga ingana na Miliyoni 39 z'amayero yakoreshejwe muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yibanze cyane ku kongera umubare w'abagerwaho n'amashanyarazi.

Ni umushinga wunganira icyerecyezo cya leta y'u Rwanda cy'uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%. Kuri ubu akarere ka Rubavu kageze ku kigero cya 91%.

Imwe muri transformateurs zashyizwe mu bice bitandukanye mu kongera umuriro
Basobanuriwe uburyo amashanyarazi agiye guhindura imibereho y'abaturage ba Rubavu
Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana na Ambasaderi Beet Versmessen bafungura ku mugaragaro ibi bikorwa remezo
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko iyi miyoboro izafasha mu iterambere
Ambasaderi Beet Versmessen avuga ko kubaka imiyoboro miremire ifasha abaturage ibihumbi 250 kubona amashanyazi akaba ari ishema ku gihugu cye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hatashywe-imiyoboro-mishya-y-amashanyarazi-yitezweho-gukemura-ibura-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)