Rubavu : Umurambo w'umusore wasanzwe imbere y'inzu yarindaga ..Harakekwa imirwano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakwigendera ko yari azwi ku izina rya Jado. Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 07 Werurwe 2022, ubwo bamusangaga aryamye hasi imbere y'inzu yarindaga iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yahamije aya makuru avuga ko babiri mu bakekwa bafashwe.

Ati "Bikekwa ko urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yamuhuje n'uwitwa Musabyimana Callixte nawe wakomeretse akaba yajyanwe kwa muganga."

Tuyishime yasabye abaturage kurushaho kubana neza bakirinda amakimbirane, bagaharanira iterambere rinajyana no kwicungira umutekano babigizemo uruhare.

Amakuru avuga ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umurambo-w-umusore-wasanzwe-imbere-y-inzu-yarindaga-Harakekwa-imirwano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)