Rupiah Banda wayoboye Zambia yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Rupiah Banda
Rupiah Banda

Rupiah wari ufite imyaka 85 y'ubukure yapfuye azize kanseri yo mu mara ngo yari amaranye igihe kinini.

Urupfu rwa Rupiah Banda rwatangajwe n'Umuhungu we Andrew Banda nk'uko byemezwa n'Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP.

Banda yabaye Perezida wa Zambia asimbuye ku butegetsi uwitwaga Levy Mwanawasa na we wapfuye azize guturika k'udutsi tw'ubwonko(Stroke).

Rupiah Banda yabaye Perezida wa kane wa Zambia kuva aho icyo gihugu cyigobotereye ubukoloni bw'Abongereza mu mwaka wa 1964.

Icyo gihe uwari Minisitiri w'Intebe witwaga Kenneth Kaunda ni we wahise wimikwa aba Perezida wa mbere wa Zambia kugera mu mwaka wa 1991.

Kenneth Kawunda wapfuye muri Kamena umwaka ushize wa 2021, yaburaga imyaka itatu ngo yuzeze 100 kuko yari afite 97.




Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/rupiah-banda-wayoboye-zambia-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)