Rutsiro: Umusaruro w'ibirayi wikubye karindwi nyuma y'uko Igishanga cya Bitenga gitunganyijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gishanga cyatunganyijwe hifashishijwe ingengo y'imari ya miliyoni 260 Frw, bikaba byari ku nshuro ya mbere iki gishanga gihinzwe mu gihe cy'imvura, dore ko cyahoragamo imyuzure ku buryo kukibyaza umusaruro bitashobokaga, uretse mu bihe by'impeshyi nabwo ugasanga izuba rishobora kwica imyaka.

Umuhinzi Mukafazari Dancille avuga ko mbere bahingaga igihembwe kimwe kubera amazi menshi yabaga muri iki gishanga, ariko nyuma y'uko gitunganyijwe bari guhinga ibihembwe bitatu.

Ati "Twahingaga igihembwe kimwe kubera ubwinshi bw'amazi. Hamaze gutunganywa, twashyizeho akacu dushaka ifumbire none ubu murabona ko umusaruro wizihiye amaso.'

Inyigo yo gutunganya iki gishanga yatangiye gukorwa muri Gashyantare 2020, irangira muri Kamena 2020.

Dushimimana Alexis, umukozi wa DUHAMIC ADRI, ushinzwe ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga SMART ufasha abahinzi guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, yavuze ko ubwiyongere bw'umusaruro buzagirira akamaro abaturage.

Ati "Mbere y'uko iki gishanga gitunganywa umusaruro wari toni enye kuri hegitari, ariko nk'uko mwabibonye mu bipimo byafashwe umusaruro uri kuri toni 28 kuri hegitari, ndetse hari hegitari yakuwemo toni 36, iyavuyemo toni nke ni 25, urabyumva ko umusaruro kuri hegitari wikubye inshuro zirindwi.'

Dushimimana avuga ko kuba umusaruro wariyongereye bizafasha abahinzi kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, bakishyurira abana amashuri, bagatanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rutsiro, Turamye Sylverien, avuga ko umusaruro wiyongera iyo igishanga gitunganyijwe.

Ati "Turishimira cyane umusaruro wabonetse mu gishanga cya Bitenga, ubuso bwahinzwe ni hegitari 34 ubwo ukubye n'umusaruro kuri hegitari wahita ubona umusaruro turabona muri kino gishanga kandi urashimishije, uzafasha abaturage kwiteza imbere.'

Turamye avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutunganya ibishanga, birimo n'igice cyasigaye ku gishanga cya Bitenga.

Igishanga cya Bitenga gihingwamo n'abahinzi 864 bo mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bibumbiye mu matsinda 34.

Iki gishanga cyaherukaga gutunganywa mu 1984.

Abaturage bishimiye umusaruro wiyongereye nyuma y'uko ibirayi Igishanga cya Bitenga gitunganyijwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusaruro-w-ibirayi-wikubye-karindwi-nyuma-y-uko-igishanga-cya-bitenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)