Sénégal: Abanyarwanda n'inshuti zabo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore bakora n'umuganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abanyarwanda n
Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ari benshi

Ku rwego mpuzamahanga insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore uyu mwaka ikaba igira iti: 'Gender equality today for a sustainable tomorrow'. Naho ku rw'u Rwanda, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikaba ari : 'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe/Gender equality to address climate change'.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda batuye muri Sénégal n'inshuti zabo bizihije uwo munsi wabanjirijwe n'umuganda hagamijwe gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gukumira ihindagurika ry'ibihe.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore byabereye kuri 'Monument de la Renaissance Africaine' i Dakar mu murwa mukuru wa Sénégal ahari ikimenyetso kigaragaza ubwigenge bwa Afurika, uko Afurika yavuye mu bukoroni no mu mwijima ikagana mu mucyo.

Uwari uhagarariye Umuyobozi wa 'Monument de la Renaissance Africaine' Bwana Lamine BA, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore yashimye byimazeyo imiyoborere ya Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame n'ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ibindi bihugu byakwigiraho, harimo n'isuku ndetse no muri Sénégal bakaba baratangiye igikorwa cy'umuganda babyigiye ku Rwanda.

Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr. Jovith NDAHINYUKA yashimye ubwitange Abanyarwanda bari muri Sénégal bagaragaza mu kwitabira gahunda zose zitegurwa na Ambasade n'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal by'umwihariko uko bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ari benshi kimwe n'inkunga batanga igamije iterambere n'imibereho myiza by'Abanyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Visi-Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal, Madamu Antoinette HABINSHUTI, mu kiganiro yatanze kijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, yagaragaje ko umugore n'umukobwa bashoboye, barangwa n'ubwitange n'umurava mu byo bakora byose bityo ko uburinganire n'ubwuzuzanye bukwiye kuba intego kuri bose kugira ngo habeho iterambere n'imibereho myiza kuri bose kandi ku buryo bwihuse. Yashimye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cy'u Rwanda ku isonga Perezida Paul KAGAME wateje imbere umugore agahabwa uburenganzira yari yaravukijwe n'uburere bw'umwana w'umukobwa. Yanagarutse ku bushobozi n'uruhare rw'umugore n'umukobwa bityo asaba ko ubwo burenganzira bahawe bakomeza kubukoresha mu guteza imbere Igihugu cyabo.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye umubano mwiza n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sénégal bishingiye ku mubano mwiza wa kivandimwe hagati ya Perezida Paul KAGAME na Perezida Macky SALL n'imikoranire myiza n'ubufatanye hagati ya Ambasade y'u Rwanda muri Sénégal n'ubuyobozi bwa 'Monument de la Renaissance Africaine'.

Ambasaderi kandi yibukije ko ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rwego rw'uburinganire no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda bituruka ku buyobozi bw'indashyikirwa bwa Perezida Kagame. Yanashimiye ubuyobozi bwa 'Monument de la Renaissance Africaine' kuba baragennye ubusitani bwagenewe u Rwanda, mu gice kimwe mu hakikije icyo kimenyetso. Ambasade izahashyira ubusitani buzarushaho kugaragaza isura nziza y'u Rwanda no kumenyekanisha Igihugu kuko hasurwa n'abantu benshi bavuye imihanda yose, ibyo na byo bikazarushaho gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi n'imikoranire hagati ya Ambasade na 'Monument de la Renaissance Africaine'.

Ni inkuru dukesha Ambasade y'u Rwanda muri Sénégal




Source : https://www.kigalitoday.com/diaspora/article/senegal-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-abagore-bakora-n-umuganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)