Safi yatuye abagore indirimbo agiye gushyira hanze: 'Wont Lie to You' - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi NIYIBIKORA Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yamaze gushyira ahagaragara integuza y'indirimbo Wont Lie to You. Iyi ndirimbo yayituye abagore bose kuko bagira uruhare rukomeye mu buzima bwa muntu.

Safi Madiba yavuze ko iyi ndirimbo yateguje abakunzi be izasohoka mu cyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi yavuze ko abagore badahari abantu ntacyo baba bavuze ngo kuko bagira uruhare mu kubarema ndetse no mu buzima bwabo.

Yagize ati: 'Twaba turi bande hatari abagore? Ibi bireba abagore bose aho bari, baraturema kandi bakagira uruhare rw'ingenzi mu buzima bwacu. Mudahari ntacyo twaba turi cyo. Urukundo ni ikintu cyiza, sinababeshya.'

Abakunzi b'umuziki batangiye kwerekana ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo Wont Lie to You yakorewe muri Canada. Abantu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko bayitegereje kandi bari banakumbuye Safi.

 

 



Source : https://yegob.rw/safi-yatuye-abagore-indirimbo-agiye-gushyira-hanze-wont-lie-to-you/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)