Sobanukirwa: Akamaro gakomeye ibihumyo bifite mu buzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi usanga benshi dukunze kutamenya akamaro ibihumyo bifitiye umubiri wacu ndetse benshi ntabwo dukunze kubifata kubyo kurya dufata buri munsi.

Impamvu ugomba kurya ibihumyo kenshi

1.Kongera ubudahangarwa

Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

2.Gusukura umubiri

Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane.

Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka 'free radicals' ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n'izindi zikomeye zihita zizira.

3.Kongera vitamini D

Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibhumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n'abantu, iyo bihuye n'izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire.

Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n'imirasire y'izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

Ni ngombwa kumenya neza ibihumyo biribwa, ukabitandukanya n'ibitaribwaNi ngombwa kumenya neza ibihumyo biribwa, ukabitandukanya n'ibitaribwa



Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-gakomeye-ibihumyo-bifite-mu-buzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)